Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Jean claude Ndayambaje
Maniragaba Samuel wo mu karere ka Gakenke , mu murenge wa Rusasa , Akagari ka Gataba, avuga ko yanduye COVID-19 mbere yari azi ko ifata abazungu gusa n’abanyamujyi bafite uko babayeho mu buzima bwiza.
Mu buhamya bukomeye Maniragaba yahaye mamaurwagasabo, yavuze ko mbere coronavirusi yumvaga ko ifata abazungu gusa umwirabura itamuhangara kugeza ubwo ayirwaye mu buryo atazi kuko n’ingamba zo kwirinda yazikerensaga.
Yagize ati "Mu byukuri twumvaga (…)
Urukiko rw’Ikirenga muri Suède rwamaze kwanzura ko Jean Paul Micomyiza agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bwo mu gihugu cye ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwawufashe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 nyuma yo gusanga nta nzitizi yatuma uwo munyarwanda atoherezwa mu gihugu cye.
Ibinyamakuru byanditse ko Micomyiza w’imyaka 49 y’amavuko yafashwe mu Ugushyingo 2020 akaba yari amaze umwaka afunzwe (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo guhuza indanganuntu na kode (code) zo kwikingiza Covid-19, kugira ngo byorohereze abasabwa iyo kode (ikarita) bakayibura.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho ry’ikigo cy’ubuzima RBC, akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Niyingabira Mahoro Julien, asobanura icyo MINISANTE igiye gufasha ku bantu bitaboroheye kubona ubutumwa (message) bohererejwe kuri telefone ubwo bikingizaga Covid-19.
Ni nyuma yuko Guverinoma (…)
Mutungirehe Samuel
Mu karere ka Rusizi mu murenge w’Ikirwa cya Nkombo hari umudugudu wa Muhora, wo mu kagari ka Kamagimbo, urimo imiryango itandukanye iba mu nzu zasenyutse ikaba isigaye yikinze mu nzu z’ibice byazo, abaturage baratabariza iyo miryango ko ibayeho nabi kandi ubuyobozi buhari, bamwe ntibatinya no kuvuga ko hafashwa utanze akantu.
Mamaurwagasabo yasuye imwe muri iyo miryango, iganira n’abasaza n’abakecuru batuye muri izo nzu zabasenyukiye hejuru, iganira nabo, abenshi (…)
Mutungirehe Samuel
Hari abagore batandukanye bavuga ko kuba imirimo yo mu rugo igiharirwa abagore gusa bigira ingaruka ku iterambere ry’umuryango, bagasaba ko abagabo barushaho kwegerwa no kuganirizwa bagahindura imyumvire, bakumva ko gufatanya n’uwo bashakanye byongera umuvuduko wo kugera ku iterambere ry’urugo n’imibereho myiza y’umuryango.
Byagarutsweho n’abagore batandukanye mu kiganiro bagiriye i Kigali no ku murongo w’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abangavu bo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Nkombo barasabirwa ubutabera ku ihohoterwa bakorerwa aho bahatirwa gushyingirwa bakiri bato, guhera ku myaka 15 y’amavuko, ababyeyi babo bakitwaza ubukene nk’indaro y’iki kibazo.
Abakobwa basigaye bashyingirwa bafite imyaka 15 bitwaje ubukene nkuko bamwe mu babyeyi babihamirijwe mamaurwagasabo.rw ubwo yagera muri uyu murenge w’ikirwa cya Nkombo.
Bamwe mu bakobwa baganiiye na Mamaurwagasabo bavuga ko (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Nyirasheshe Annonciatha utuye mu umudugudu wa Mubuga akagali ka Rwebeya mu Murenge wa cyuve mu karere ka Musanze, ni umwe mu bageze mu zabukuru avuga ko nyuma yo kurwara covid19 akayikira atamenye aho yanduriye cyangwa uwamwanduje ariko agasaba buri wese kwirinda atarebye kuri mugenziwe cyane nk’abageze mu zabukuru byongeye bafite izindi ndwara babana nazo zidakira icyorezo kibazahaza cyane kikaba cyanabahitana byoroshye.
Yabwiye mamaurwagasabo.rw uko (…)
Urubanza rwa Muhayimana Claude rwasomewe mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa aho yabaga kuva yahunga u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uku kwezi gusoza umwaka wa 2021 uru rukiko rukaba rwaranamuhamije uruhare yagize muri Jenoside.
Ni urubanza rwamaze ibyumweru bigera kuri bitatu humvwa impande zombi, yaba uregwa n’urega.
Abanyamakuru baturutse mu Rwanda bakurikiranye urwo rubanza bavuga ko rwaranzwe no kubona uregwa, Muhayimana Claude ageraho agafatwa (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abagore bakorera ubucuruzi buciriritse muri santeri y’ubucuruzi ya Kinigi bavuga ko kubura amakuru y’uko bakorana n’ibigo by’imari byatumye iterambere ryabo rigenda gahoro nyuma yuko bagizweho ingaruka na Covid-19 bigatuma igishoro gishira kuko baryaga badakora.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko impamvu bakora ntibunguke ari uko baba bafite igishoro kidafatika, bigatuma bunguka ubusabusa kuko baba bashoye make.
Irafasha Esther, acururiza mu isoko (…)
Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano yasubitswe by’igitaraganya nanone kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 buri mu gihugu.
Yari iteganyijwe kubera mu nzu Mberabyombi ya Kigali Convention Centre ku wa 22 Ukuboza 2021. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya yasubitswe kuko no mu 2020 itakozwe nyuma yo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho ku wa 17 Ukuboza 2021, hasohotse andi mabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 buturuka ku bwoko (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















