Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Ikigo cy’igihugu gushinzwe kwita ku Bidukikije REMA, cyatangaje ko umwuka wo mu karere ka Rubavu utameze neza ariko ntaho bihuriye n’ibimenyetso birimo gutangwa n’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo.
Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abana bo ku muhanda bazwi nka mayibobo mu mujyi wa Musanze bavuga ko kuba bari mu buzima bw’ubuzererezi ahanini ababyeyi babo babigiramo uruhare, bigatuma nabo bashaka indi mibereho bakayoboka iy’u muhanda. Ababyeyi nabo bavuga ko abana bababananiye.
Abana b’inzererezi babwiye mamaurwagasabo.rw ko nabo ubuzima babayemo butabashimishije ariko kubera imiryango baturukamo itabaha umutuzo bahitamo kuva mu miryango bakajya kwishakira ubundi buzima, bakisanga (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abantu batandukanye bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako yahoze yitwa "College nkunduburezi" iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Gakenke hazwi nko mu Bukonya hafi n’umugezi wa Nyarutovu, iri shuri abaryizemo bibatera agahinda kubona rikikijwe n’ibigunda (ibihuru).
Iri shuri ryahoze rirera abana b’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, riza gufunga imiryango mu mwaka 2017 bitewe n’imiyoborere mibi ndetse no gucunga nabi umutungo, byatumye (…)
Guverinoma y’u Rwanda yakomoreye ingendo z’indege ziva mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo ndetse ariko itangaza ko abantu bose binjira n’abasohoka mu gihugu bagomba kuba barakingiwe byuzuye icyorezo cya Covid-19.
Ni amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima asaba ko abantu bose baza mu Rwanda babanza kugaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba bafite icyemezo kigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.
Ibipimo byo kwisuzumisha Covid-19 byemewe ni ibyafashwe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze n’abahagenda barasaba kurenganurwa kuko iyo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bishyuzwa amafaranga ariko bagahabwa inyemezabwishyu iriho ari munsi y’ayo bishyuye, bagatangira gukeka ruswa, uburiganya, kunyereza umutungo n’ibindi.
Aba baturage babihamirije ikinyamakuru mamaurwagasabo ubwo bari basohotse muri sitade Ubworoherane bafite inyemezabwishyu zanditseho umubare w’amafaranga udahuye nayo (…)
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro urusengero rwa ADEPR Paruwase ya Remera wasubitse, Umushumba rwarwo avuga ko byatewe n’uko muri ibi bihe abakirisitu batishimye kubera icyorezo cya COVID-19 kimeze nabi.
Ni urusengero ruteye amabengeza, rurimo imyanya myinshi ishoboka yo kwicaramo, imbere rurimo n’igice abakirisitu baba bicaye hejuru. Ruherereye i Remera munsi gato y’umuhanda uri ku nyubako Mberabyombi ya Kigali Arena.
Byari biteganyijwe ko umuhango wo gutaha uru rusengero uzaba tariki ya (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Hari abagore bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza bavuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ari imwe mu ibanga ry’iterambere ryabo; bahamya ko umubyeyi utabyara indahekana bituma abasha kwita kubo yabyaye ndetse akita no ku nshingano z’urugo bigatuma iterambere ryihuta kuko ahorana imbaraga.
Bamwe mu bagore babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko umugore utarumva gahunda yo kuboneza agomba guhindura imyumvire nk’iyo ishaje.
Kanakuze ziripa, ni (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), gitangaza ko mu Rwanda hari ihohoterwa rikorerwa umugore ryitwaje amategeko, aho umugore ubana n’umugabo batarasezeranye iyo bagiye gutandukana wa mugore ntacyo ahabwa, amategeko akamusaba ko ategereza gusa ko uwo mugabo abanza gushaka byemewe n’amategeko.
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), Me. Umulisa Husna (…)
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, gifatanyije n’Umujyi wa Kigali bari gusuzuma Virusi ya Corona ku bantu 100 muri buri murenge wo mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa kirimo kubera mu mirenge 35 yo muri Kigali, kigakorerwa kuri site zitandukanye ziri ku muhanda.
Kigamije kureba uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu mugi mu gihe birimo kugaragara ko umubare munini w’abandura coronavirusi biganje mu Murwa mukuru Kigali.
Umuyobozi wa Gahunda y’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yavuze ko ababyeyi bo mu ntara ayoboye bagira uruhare mu igwingira ry’abana cyane ko akenshi batita ku ndyo yuzuye bagaburira abana.
Yabitangaje mu kiganiro iyi ntara iherutse kugirana n’Itangazamakuru, ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere n’imibereho y’abatuye mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.
Yagize ati "Kenshi iki kibazo cy’igwingira ry’abana kiraduhangayikishije ariko (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















