Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze mu nzego zose uhereye ku miyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, ubutabera n’ububanyi n’amahanga.
Ni ijambo ryatambutse imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku bindi bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Bayobozi b’Inzego zitandukanye z’Igihugu cyacu, nshuti z’u Rwanda, (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Umushinga "ASNP", Umuryango nyarwanda ufite gahunda yo gufasha abantu bahuye n’ikibazo cyo kwandura agakoko gatera Sida hagamijwe gukumira akato n’ihezwa bakorerwaga mu nzego zitandukanye.
Ku ikubitiro abahuguwe ni abo mu byiciro bitatu byihariye birimo abakora uburaya, bakunze kwita ’Indatwa’, ndetse n’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe bazwi nka ’Abatinganyi’ kugira ngo (…)
Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, yatunguranye ahagarika Minisitiri w’Intebe Mohamed Hussein Roble, amushinja kubangamira iperereza ku birego bya ruswa akekwaho.
Byatangajwe mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritswe kuko yari amaze igihe agaragara mu bikorwa bya ruswa.
Bivugwa kandi ko yabangamiraga iperereza ryakorwaga ku butaka yigwijeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hari hashize iminsi umubano wa Perezida na (…)
Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Ndege (RwandAir) yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bajya Dubai baturuka muri Kenya, Tanzania, Ethiopia na Nigeria kubera ingamba zo guhangana na Covid-19.
Ni nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikumiriye abagenzi baturuka muri ibyo bihugu kubera ingamba zo guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron. Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021.
Itangazo rya RwandAir (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa cyuve hari umubyeyi ukuri muto Nirere Annonciatha nyuma yo kubyara afite myaka 19 y’amavuko avuga ko umwana yavukanye ikibazo cy’ ubwonko bwasohotse buryama ku mugongo, aho avuga ko yabwiwe na muganga w’abana agomba kwihutira kumujyana ku bitaro i Kigali CHUK kugirango abone ubuvuzi bwihariye kubera uburwayi yavukanye.
Nirere yabwiye mamaurwagasabo ko kubera ubushobozi bukeya afite asaba ko yakorerwa ubuvugizi bityo (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Munyankumburwa Theoneste utuye mu karere ka Musanze , mu murenge wa Musanze, Akagari ka cyabagarura, umudugudu wa Ruvumu avuga ko yanduye COVID-19 igiye kumuhitana kuko yashyizwe mu byuma bitanga umwuka (Oxygen).
Mu buhamya bukomeye Munyankumburwa yahaye ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw yavuze ko yanduriye Covid-19 mu mujyi wa Kigali kuko ariho yakoreraga ibijyanye no kwakira abantu benshi muri baturutse hanze y’u Rwanda.
Yagize ati "Hari mugenzi (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Uwamahora Francine ukora ubucuruzi buciriritse, avuga ko yakize covid19 arashishikariza urubyiruko kutirara kuko covid19 itarobanura yaba uri muto cyangwa ukuze, avuga ko igishoboka ari uguhuza imbaraga mu kwirinda.
Uyu mugore ukiri muto atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagali ka cyabagarura, mu buhamya bwe yabwiye umunyamakuru ko kujya kwipimisha kuri we byabaye itegeko kuko nawe ibya covid-19 atabyumvaga.
Yagize ati "Njyewe nafashwe (…)
UKO AMASEZERANO YA ARUSHA YAVUTSE
Igice cya 1
Perezida Museveni yari yaremereye Perezida Habyarimana ko nta bantu bazatera Igihugu cye baturutse Uganda.
Taliki ya 01.10.1990 Inkotanyi zateye u Rwanda ziturutse Uganda, icyo gihe Museveni na Habyarimana ntabwo bari bahari bari New York mu Nama.
Kuri uwo munsi Mugisha Muntu wari Army Commander wa Uganda yabwiye Museveni kuri Phone ko abanyarwanda bateye u Rwanda.
Muri iryo joro Museveni ahamagara Habyarimana ajya ku mureba ngo (…)
Hashize iminsi mike u Rwanda na Zimbabwe bashyize umukono ku masezerano yo guhererekanya abarimu, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro Zimbabwe izohereza abarimu 273 bazaza mu Rwanda, barimo abazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse na 33 bazigisha mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET), hibandwa cyane ku mashuri yigisha uburezi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukuboza 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga ni bwo habaye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu byombi abishyira mu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku nshuro ya mbere Abanyeshuri bo mu ishuri rya " Wisdom School" batsinze irushanwa mpuzamahanga ryo kuvuga neza inyuguti zigize amagambo y’icyongereza rizwi nka " Intercontinental spelling Bee championship" ryabereye muri Leta z’abarabu i Dubai.
Abana 21 ba Wisdom School bagiye bahagarariye u Rwanda nibo bahize abandi mu gihugu hose bajya guhatana n’ibindi bihugu bitanu birangira ibikombe byose byahatanirwaga uko byari bitatu bitaha mu rw’Imisozi (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















