Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF) MUGABUKOMEYE Benjamin, yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu, muri uyu mwaka aho yageze kuri Miliyari zirenga 32 mu bikorwa by’iterambere. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga (Opening Day) ku nsanganyamatsiko igira igira iti”Duhurize hamwe imbaraga zose zishyira umuturage ku Isonga we muzi w’iterambere rirambye”.
Yagize Ati”Uyu n’umwanya mwiza wo kugaragariza (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Impuguke mu bya politiki no kurengera ikiremwa muntu muri Teritwari ya Rutshuru Dr. Aimable Gafurura, aremeza ko mu gihe M23 yagumana uduce yigaruriye twa Kazuba, Bweza na Ntamugenga abaturage baturiye Goma bazicwa n’inzara.
Ni mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, dukesha iyi nkuru,
Dr Gafurura usanzwe ari umuturage utuye muri Rumangabo akaba ari umushakahatsi mu bya politiki n’uburenganzira bwa muntu yavuze ko ibiryo hafi ya 60% bitunze umujyi wa Goma (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Zimewe muri banki zo muri Turukiya nka Isbank na Denizbank zabujijwe kwishyurana zifashishije ikoranabuhanga ryakorewe mu Burusiya ryitwa "Mir", ryifashishwa mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga.
Ni nyuma ya gasopo bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nibakomeza bashobora guhanwa kubera ibihano Uburayi na Amerika bari gushyiriraho Uburusiya kuva bwashoza intambara kuri Ukraine.
Mu cyumweru gishize Banki nkuru ya Amerika yatangaje ko yiteguye (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umwalimu SACCO ni koperative ikora mu buryo bwo kubitsa no kuguriza abari mu mwuga w’uburezi ariko n’abandi bayishakamo serivisi ikaba yazibaha mu buryo butandukanyeho gato n’abarezi.
Gusa abarimu badafite impamyabumenyi z’uburezi ntibahabwa inguzayo ku nyungu imwe n’abigisha barize uburezi nkuko Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO yabisobanuriye Mamaurwagasabo.
Akanshi impamvu abarimu batize ubure badahabwa inguzanyo byoroshye ni uko Umwalimu SACCO (…)
Editor
Hashize iminsi mike Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaje amafaranga y’ishuri ntarengwa ku bigo byose by’amashuri y’inshuke, abana n’ayisumbuye bya Leta n’ibifashwa nayo.
Gusa nyuma gato y’iryo tangazo, Minisiteri yatangiye kubona abayobozi b’ibigo by’amashuri bazamuye ibiciro ku bindi bikoresho umubyeyi azagurira ku kigo cy’ishuri, aho ikarita y’ishuri hari abayishyize ku bihumbi 20.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abayobozi (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba yakuyeho Minisiteri y’ibikorwaremezo imaze iminsi yinubiwe kenshi n’abaturage, kubera kutagira icyo ikora mu gusana imihanda yo mu byaro.
Itangazo ryasomwe na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko Perezida Ondimba atishimiye uburyo iyo Minisiteri isa nk’aho ntacyo ikora mu gusana cyangwa kubaka imihanda mishya yoroshya ubuhahirane mu baturage.
Inshingano z’iyo Minisiteri zabaye zimuriwe mu biro bya (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Kenya yabuze amifato ku bicuruzwa byavuye mu Bwongereza nyuma y’aho ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bishyizeho imisoro itandukanye ku bicuruzwa bikorerwa hanze yayo.
Ubwongereza bwasabye Kenya kudakurikiza ayo masezerano ari mu bihugu bya EAC, ahubwo bagakomeza amasezerano basanzwe bafitanye ku bijyanye n’imisoro y’ibicuruzwa bikorerwa mu Bwongereza.
Iyi gahunda yo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bidakorerwa cyangwa (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko ibyo bagezeho byose mu iterambere ry’akarere babikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Yabitangaje ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo muri ako karere, avuga ko bageze kuri byinshi binyuze mu nama bahabwa nawe.
Yagize ati: “Mu bukungu mwabibonye ko imihanda ya kaburimbo yagiye yiyongera, n’imihanda y’ibitaka nayo isigaye igendwa kuko yagiye itunganywa kurushaho. Amazi (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Abaturage bo muri Afurika y’Epfo,zz yaba abafite akazi cyangwa abashomeri bazindukiye mu myigaragambyo mu rwego rwo kwereka leta ko izamuka ry’ibiciro rikabije byaba iby’ibiribwa, iby’ingendo n’ibindi.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatatu aho abagera ku bihumbi bitanu bazindukiye mu mihanda bigaragambya, bifashishije indirimbo zakoreshwaga mu rugamba rwo kubohora igihugu; bose berekeza ku biro bya perezida, basaba ko yabafasha agakemura ikibazo cy’izamuka (…)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umutwe wa M23 urashinjwa ko mu mirwano yabaye kuwa kabiri n’ingabo za Leta ya Congo FARDC na FDLR warashe nkana ibisasu biremereye bikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwanguba ruri kubakwa muri Rutshuru ngo rufashe abaturage hamwe na Parike ya Virunga.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishami ryo muri Congo, utera inkunga imirimo yo kubaka no gukoresha uru rugomero, wamaganye M23 ku guhungabanya igikorwa cy’inyungu rusange giha amashanyarazi abatuye Intara (…)
Yangitswe na NIMUGIRE Fidelia
Nyuma y’amezi atandatu Uburusiyya na Ukrain biri mu ntambara, Uburayi bwahagaritse gukoresha gaz yaho none bagiye gushyira imbaraga ku bucukuzi bwa gaz muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.
Uburayi bwiyemeje guhagurukira ibyihebe byitambika ahacukurwa gaz muri Mozambique, igiye gusimbuzwa iyo mu Burusiya yari ibatunze.
Mu ntara ya Cabo Delgado habonetse gaz nyinshi dore ko bwari bwaratangiye kuhubaka ariko bigakomwa mu nkokora n’ibihebe bisigaye (…)
Havumbuwe inyubako ikorerwamo iPhones z’inyiganano
31 October 2022
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























