Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
yanditswe na Naomi Irakoze Mugaragu
Abaturage bo mu kagari k’Umunini mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara basuye urwibutso rwa Kabuye ruherereye mu murenge wa Ndora muri aka karere, bavuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifasha kurwanya ipfobya rya Jenoside ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kuko bahigira amateka ajyanye n’uburyo Jenoside yateguwemo igashyirwa no mubikorwa. Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe (…)
Bimwe mu bituma abakorewe ihohoterwa babihisha biterwa nuko bakuze batazi uko umuntu yivugira mu gihe akorewe igikorwa kitamunyuze. Ibi bifatwa nk’ibisanzwe. Biravugwa n’abana bimbuye mu mu matsinda (clubs) atandukanye mu mashuri. Babifashwamo n’umushinga Speak out uterwa inkunga na UKaid ibinyujije muri DFID. Action Aid Rwanda, ku bufatanye n’umuryango w‘aba guide na FVA, nibo bashyira mu bikorwa uwo mushinga ubigisha kudaceceka, ibyo bise “ wiceceka rwanya ihohoterwa rikorerwa abana (…)
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho ubukangurambaga bwiswe ‘Baho Neza’, buzamara imyaka itatu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n’ubwiyongere bw’abaturage.
Intego nyamukuru ya Baho Neza ni ukwegereza ubuvuzi abaturage, guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwitegura kugira umuryango.
Muri ubu bukangurambaga kandi Abanyarwanda bashishikarizwa (…)
Umuryango umwe wo mu gihugu cya Indoneziya, babyaye umwana wabo wa 2 bamwita « Google » bagamije kumwifuriza kuzaba umuyobozi ukomeye n’ikirangirire muri iyi si.
Ni umugabo witwa Andi Cahya Saputra n’umugore we Ella Karin, ku mezi arindwi umwana wabo akiri mu nda bashakishije amazina bazamwita bemeranwa ko bagomba kwibanda ku mazina afitanye isana n’ikoranabuhanga. Bagerageje amazina arimo "Windows, iPhone, Microsoft et iOS" ariko birangira bahisemo izina rya “Google” barisobanura nka (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nasser Bin Thani Juma Al Hamli, kuri uyu wa Kane, yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.
Minisitiri Juma Al Hamli yasuye urwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, ari kumwe n’itsinda baturukanye muri UAE.
Yanaherekejwe n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Abantu bagera kuri 16 bapfirye mu mubyigano wabaye kuri sitade muri Madagascar ubwo bari mu birori by’umunsi w’Ubwigenge kuri uyu wa gatatu.
Nta makuru menshi aratangazwa, gusa abategetsi baremeza ko ibi byabaye ubwo abantu bageragezaga kuva muri sitade akarasisi karangiye maze polisi igafunga imiryango.
Abantu babarirwa muri mirongo bakomerekeye aha kuri sitade y’i Antananarivo mu murwa mukuru.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ikivunge kinini cy’abantu (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko ikeneye akayabo gasaga miliyoni 12 z’amadolari kugira ngo ikomeze gukumirira kure icyorezo cya Ebola kiri muri Congo.
Ibi byatangarijwe mu ngengo y’imari yamurikiwe abaterankunga barimo imiryango ifasha mu rwego rw’ubuzima ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye.
Ishami rya Loni ryita ku buzima ryo rivuga ko U Rwanda rugomba gukomeza kuryamira amajanja mu gihe cyose Ebola itaracika mu bihugu bituranye.
Iyi ndwara ya (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi.
Ni uruzinduko agiye kugira nyuma yo gusoza urundi (…)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Mu kwirinda no gukumira byihuse ko Ebola yakwinjira mu gihugu,u Rwanda ubu rurimo gukoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo hagaragara iki cyorezo gihangayikishije isi.
Ibyo byuma bifata amashusho bizwi nka Camera,byashyizwe ku mipaka ibiri ikunze gukoreshwa mu buhahirane bwa Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ni Camera zifite ubushobozi bwo gufata abantu mu kivunge zikamenya ufite umuriro mwishi, ibyuma (…)
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.4 %, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje, ukava kuri miliyari 1987 Frw ukagera miliyari 2144 Frw.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR, Murenzi Yvan, yavuze ko umusaruro mbumbe wa serivisi wari 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 28% by’umusaruro mbumbe naho umusaruro w’inganda wari 17% by’umusaruro mbumbe (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















