Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Mutungirehe Samuel
Depite Mukabunani Christine yatangaje ko hari itegeko ririmo kuvugururwa mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ribaha urubuga rwihuse abadepite rwo kugira icyo batangaza ku birimo kubangamira abaturage muri ako kanya kuko irisanzweho ryasabaga ko binyura mu nzira ndende.
Yabitangaje mu kiganiro na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere agira icyo asobanurira abaturage bamwe bakomeje kwibaza impamvu abadepite bafata nk’Intumwa za Rubanda bakomeje kuruca (…)
Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana bato bafite imyaka guhera kuri 12 y’amavuko nabo bagiye gutangira guhabwa urukingo rwa COVID 19.
Ni nyuma yo gukingira ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda icyorezo cya COVID-19 hagendewe ku myaka y’ubukure ndetse n’imirimo ituma abayikora bahura n’abantu benshi.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima yatangaje iki gikorwa kizatangira kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ugushyingo 2021.
Yagize ati: “Guhera kuri uyu wa (…)
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021 Abanyarwanda n’Isi yose muri Rusange baratangira gukurikirana byihuse urubanza rwa Muhayimana Claude, Umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urubanza ruzaba kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza ku 17 Ukuboza, mu rukiko rwa rubanda [cour d’Assises] i Paris mu Bufaransa aho aba kuva yahahungira.
Muhayimana akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso [la complicite]. Akekwaho gutanga ubufasha (…)
Alice Umugiraneza
Abagore n’abakobwa bo mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze, batangaza ko iyo bigeze mu gukorana n’ibigo by’imari bakitinya kuko bagitinya ibihombo byabageraho nyuma yo gufata inguzanyo, barasaba ko babona amahugurwa ku kwihangira imirimo no gukoresha inguzanyo bityo bagashira ubwoba bwo gukorana n’ibigo by’imari.
Bamwe mu bagore baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko batinya ibihombo ku nguzanyo ya banki kuko byabateza impagara mugo zabo.
Ingabire Marie Goreth (…)
MUTUNGIREHE Samuel
Yari inama idasanzwe yitabiriwe n’abagore barenga 800, yaberaga ku Intare Conference Arena i Rusororo.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yashimye ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango wa RPF Inkotanyi mu kurera no kwita ku banyamuryango.
Mu ijambo yageje kuri iyo Kongere yagize ati “Twe twagize amahirwe, amahitamo yaraje, tubona RPF Inkotanyi maze iraturera. Iturera twese nk’umubyeyi urera umwana, ahereye mu buto. Maze agatanga ingufu zose afite, (…)
Kuri uyu wa Gatandatu i Gishari mu karere ka Rwamagana, Polisi y’u Rwanda yakiriye abasore n’inkumi bagera ku 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga nk’abapolisi bato.
Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bamaze amezi 12 mu myitozo n’amasomo abagira abanyamwuga.
Bahawe amahugurwa y’ibanze mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba n’ibihungabanya umutekano wo mu muhanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. (…)
Mutungirehe Samuel
Umufaransakazi ufite amamuko mu Burundi, Muvira Jeanne, yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa umwaka utaha wa 2022, nyuma yo kubona ukuntu icyorezo cya COVID19 gishegeshe igihugu cye akabigereranye n’umusanzu yatanze mu guhangana nacyo bityo akahakura umwanzuro wo gushaka kuyobora igihugu.
Uyu mugore wavukiye ku mugabane w’Afurika mu Burundi agakurira mu Burayi avuga ko kuri we inzozi zo gushaka kuyobora Ubufaransa zije vuba kuko mu myaka nk’itatu ishize (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya19 Ugushyingo 2021 nibwo hatowe abayobozi b’uturere usibye utwo mu Mujyi wa Kigali, bagomba gutangira manda y’imyaka itanu.
Ayo amatora akorwa mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatorwa ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku rwegfo rw’Akarere.
Kayonza: Nyemazi Jean Bosco ni we Meya watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu: MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’akarere (…)
Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda peace Academy) i Nyakinama mu karere ka Musanze hasojwe amahugurwa ya ba Ofisiye 20 b’igisirikari cy’u Rwanda (RDF officers) azabafasha guhugura abandi mu bikorwa byo kuba indorerezi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Aya mahugurwa bakaba bari bayamazemo ibyumweru bigera kuri bibiri kuko yatangiye Tariki ya 8 ugushyingo , Aho yari (…)
Mutungirehe Samuel
Perezida Kagame Paul yavuze ko hari abashobora kumva ko gutanga umusoro ari ukwitanga ariko bikwiye kumvikana ko biba bifite intego, bituma igihugu kibasha kwigira kandi mu buryo burambye.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi w’Abasora mwaka wa 2020, hashimirwa abasora bubabirije inshingano zabo neza ndetse n’abatarabyumva neza bibutswa akamaro kabyo.
Yagize ati “Byubaka igihugu, bikagiha kwigira ku buryo burambye. Kandi abakora (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















