Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryahaye Umunyarwandakazi Mukantabana Crescence igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya itabi n’ingaruka zaryo.
Ni igihembo ngarukamwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rishimira umuntu uba warakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya no gukumira ingaruka z’itabi, rikamugenera igihembo cyizwi nka ‘World No Tobacco Day Awards’. kuri iyi nshuro rikaba ryagihaye uwo ku Mugabane w’Afurika (…)
Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.
Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze.
Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021, ni bwo amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’ayisumbuye ikiciro rusange yashyizwe ahagaragara.
Muri uyu mwaka wa 2021 ibi bizamini byombi icyo bihuriyeho ni uko (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje kuba insina ngufi mu mikino nyafurika nyuma yo gustindwa na Mali ibitego 3-0 i kigali , mu mukino Wari umeze nko gushaka ishema ry’igihugu Ku Rwanda kuko nubundi rwamaze gusezererwa muri aya marushanwa ndetse mu itsinda E U Rwanda nirwo ruza Ku mwanya wa nyuma.
Umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021,Ku isaha ya saa 18h00’ z’umugoroba kuri Kane, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, u Rwanda rwakiriye (…)
Alice Umugiraneza
Abaturage bahinga mu gishanga cya Kamiranzovu cyo mu karere ka Burera barataka ubukene nyuma yaho gitangiye gutunganywa bigakorwa hirengagijwe gukumira isuri iva ku misozi igateza imyuzure.
Ni igishanga gifite hegitari 465, ubusanzwe gihingwaho ibihingwa bitandukanye birimo, ibirayi, ibigori ndetse n’imboga.
Kimaze amezi icyenda kirimo gutunganwa kuko umwuzure uterwa n’amazi aturuka mu misozi akirohamo kigasiba imirima bahingagamo.
Abaturage bahinga muri iki (…)
Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, by’umwihariko bikaba byagizwemo uruhare na banki zatanze inguzanyo ndetse n’ikigero cy’izitishyurwa cyagabanutse ugereranyije n’indi myaka yashize.
Hagati ya Mutarama na Nzeri, inguzanyo zatanzwe n’amabanki zingana na miliyari 942 Frw ugereranyije na miliyari 791 Frw zatanzwe mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2020.
Kugeza muri Nzeri, inguzanyo zitishyurwa neza zari kuri 5,1% bigaragara ko zagabanutse ugereranyije (…)
Jean claude Ndayambaje
Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya akaba ari ikigo gicuruza amashusho "Canal+" ku masezerano y’imikoranire ya miliyoni 40 z’amanyarwanda azamara umwaka umwe nibiba ngobwa yongerwe.
Aya amasezerano y’imikoranire yasinywe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ku ruhande rwa Rayon Sport yahagarariwe na Uwayezu Jean Fidèle naho Canal + ihagararirwa na Sophie Tchatchoua usanzwe ayobora Canal+ Rwanda.
Umuyobozi w’ikigo gicuruza amashusho (…)
Mutungirehe Samuel
Hari abagore n’abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Gahanga ryo mu karere ka Kicukiro ryubakiwe abahoze mu bikorwa by’ubuzunguzayi mu mihanda bavuga ko nk’abacuruzaga ibicuruzwa bitari ibiribwa mu gihe cya za Guma mu Rugo batakoraga bakagwa mu bihombo none batangiye kongera ibicuruzwa babikesha inkunga bahawe zitandukanye zo kuzahura ubucuruzi.
Kimwe n’abandi bacuruzi, bavuga ko mu gihe Inama y’Abaminisitiri yabaga yafashe ingamba zidasanzwe zo gusaba (…)
Mutungirehe Samuel
Mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Hongiriye (Hungary), Szijjártó Péter yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ibiro bya ambasaderi wacyo mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano uri Hagati y’ibihugu byombi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangiraga uruzinduko arimo mu Rwanda, guhera ku mugoroba ushyira uyu munsi.
Yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’ubutwererane Hagati y’ibihugu byombi birusheho kwihuta ndetse Hongiriya (…)
Mu kwezi Kwa munani uyu mwaka, ku rubuga nkoranyambagarwa Twitter hagaragaye amafoto ya Bihoyiki Deo ndetse na Baributsa Thomas bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi basaba guhabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa iyicarubuzo n’Umushinwa wari uyoboye kompanyi ALI GROUP HOLDING LTD icukura amabuye y’agaciro aba bombi bari basanzwe bakorera.
Hari tariki ya 30 Kanama 2021, ubwo amashusho n’amafoto agaragaramo Umushinwa ari kumwe n’abandi baturage, akubita umuntu aziritse ku giti (…)
Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II, nibwo ageze mu Rwanda kugeza ubu ikaba igomba kuzamara iminsi itatu mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza "Commonwealth".
Ku gicamusi nibwo iyi nkoni yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ahagana saa 12h26’ z’amanywa, ivuye mu gihugu cya Uganda ikaba igeze mu Rwanda ku (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















