Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Aho ntibizadindiza gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bose nk’uko biri mu mihigo wa Nyakuhabwa Perezida #Kagame muri manda y’imyaka 7, NST1 (2017-2024)?
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya APR WVC y’abagore ikina umukino w’intoki wa (volleyball) yakoze impanuka ikomeye ubwo barimo berekeza ku kibuga cy’imyitozo bitegura irushanwa ryateguwe na RRA.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, ahagana saa 14h00’ ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR WVC yari igeze mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku i Rebero, yagonganye n’umumotari ahita ahasiga ubuzima.
Nubwo abakinnyi bo nta n’umwe witabye Imana gusa (…)
Alice Umugiraneza
Mukarere ka Musanze mu Murenge wa Musanze hari abana b’akobwa babyariye iwabo bafite myaka 16, bavuga ko nyuma yo kubyara byabagizeho ingaruka zikomeye kuko byahise byangiriza ejo hazaza habo ndetse batangiye inshingano zo kurera bakiri bato nabo bagikeneye kurerwa, muri bo hari abajya batekereza kwiyahura bakibuka ko nta we basigiye abana.
Muri bo harimo bamwe banihakanywe n’ababateye inda abandi babemeye bavuga ko ntacyo babamariye kuko nubundi usanga inshingano zo (…)
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko nta mikoranire ndetse n’ubufasha gifitanye n’abahoze mu mutwe wa M23 bivugwa ko bagabye igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Tshanzu na Runyoni.
RDF yatangaje ko nta mikoranire ndetse n’ubufasha ifitanye n’abahoze mu mutwe wa M23.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize byatangajwe ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC.
Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu (…)
Alice Umugiraneza
Mukarere ka Musanze umurenge wa Musanze mu kagali ka cyabagarura, hari umugore witwa Nyiranzabarinda Donatha w’imyaka 32 afite abana 2, afite ikibazo cy’imibereho imugoye kuko nta bushobozi afite kuko atunzwe no guca inshuro. Arasaba ko leta ya mufasha kugira imibereho cyane ko afite n’umwana wavukanye ubumuga bw’ibibari agize ngo amujyanye kumuvuza basanga ari mu mutuku, nta buzima afite bwatuma abagwa ngo ahave ari muzima.
Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageze aho (…)
Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu kigo cy’igihugu cy’amahoro(Rwanda peace Academy) i Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa ya ba Ofisiye 20 b’igisirikari cy’u Rwanda (RDF officers) azabafasha guhugura abandi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Ni amahugurwa azamara ibyumweru 2 kuko azasoza tariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bazunguka ubumenyi bwiyongera kubwo bari (…)
Mu Rwanda haherutse gutorwa Itegeko ryerekeye kurinda amakuru n’imibereho bwite by’umuntu, abanyamakuru baryumvise bamwe batangira kwibaza niba ritaje kubaka urukuta rukingira abayobozi mu itangazamakuru bitwaje ’Ni Amakuru bwite Yanjye’.
Ni itegeko ribarizwa mu Rwego rw’Igigugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, (NCSA).
Ni itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 15 Ukwakira (…)
Guhera mu ijoro ryo ku cyumweru umutwe witwaje intwaro bivugwa ko ari uwa M23 wagabye ibitero ku misozi ya Chanzu, Ndiza, Runyoni n’iyindi mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru bituma abaturage amagana bahunga bava mu byabo, nk’uko BBC yabyanditse.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko abateye birukanye ingabo nkeya za leta basanze aho hantu maze bakahigarurira.
Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu amagana bahunga, bambuka umupaka wa Bunagana wa DR Congo na (…)
Umucamanza Theodor Meron wakunze kunengwa n’u Rwanda, yasezeye mu Rwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT), icyemezo kizashyirwa mu bikorwa guhera ku wa 17 Ugushyingo 2021.
Ruriya rwego rwemeje ko Meron w’imyaka 91 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres binyuze kuri Perezida w’Urwego, Umucamanza Carmel Agius, amugezaho ubwegure bwe. Ntabwo impamvu yatanze zatangajwe.
Meron azaba ashyira iherezo ku rugendo rw’imyaka 20 (…)
Ndayambaje Jean Claude
Nyuma y’igihe abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barira ayo kwarika kubwo kubura irengero ry’umugore wababikiraga mu kibina, kuri ubu bamaze kumwifatira yarashinze akabari mu karere na Rubavu.
Uyu mugore wari utuye karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve mu kagari ka Kabeza yari yaraburiwe irengero maze abanyamuryango baramushaka, ku munsi wo kugabana amafaranga baramubura ariko akaba yari yataye umugabo we mu nzu atorokana amafaranga y’abaturage. (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















