Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Inkuru y’akababaro yageze ku Banyarwanda ni urupfu rwa Ambasaderi Habineza Joseph, wamenyekanye nka Joe yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.
Amb. Joseph yari amaze iminsi anyujije kuri Twitter amakuru atandukanye y’isabukuru ye n’umufasha we bamaranye y’imyaka 33, mbere gato yaho nabwo yari yagaragaje agapapuro ka kera kazwi nka Invitation y’Ubutumire bw’ubukwe bwe yibutsa abanyarwanda amateka y’urugo rwe n’uko yashatse.
Byatangajwe ko Ambasaderi Joseph Habineza apfuye azize uburwayi. (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije u Burundi abagabo babiri, Gahimbare Jux na Rivuzimana Gerard bakomoka mu Burundi bafatiwe mu Rwanda bakekwaho kwiba amafaranga umucuruzi bakoreraga.
Ni igikorwa cyabereye ku mupaka muto wa Ruhwa, mu Murenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi, uhuza u Rwanda n’Uburundi.
RIB yatangaje ko muri iki gikorwa igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe na Jean Marie Twagirayezu, Umuyobozi ushiznwe ubugenzacyaha mu rwego rw’Igihugu (…)
Mutungirehe Samuel
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yageneye urubyiruko impanuro zuje ubwenge zituma bamenya uko bazitwara mu bihe bizaza zibaganisha ku guhirwa mu nzira y’iterambere.
Ni ubutumwa yabageneye mu gihe Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko #IYDRwanda2021 kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Kanama 2021.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guhanga ibishya bikemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi kandi bibungabunga (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kane Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zakiriye abandi Banyarwanda 26 boherejwe na Uganda, bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batangaza ko bakorerwaga ihohoterwa.
Mu bahagejejwe banyuze ku mupaka wa Kagitumba uhuza u rwanda na Uganda, harimo abagabo 20 abagore bane n’abana babiri barimo uw’imyaka ibiri.
Bakihagera bapimwe COVID-19 maze 18 bayisanganywe bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama, abandi bajyanwa mu kato ahahoze IPRC Nyagatare. (…)
Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye kwifashishwa inkingo Ubushinwa bwahaye u Rwanda mu gukingira abaturage bo mu turere umunani twiganjemo ubwandu bwa COVID-19.
Byatangajwe na minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel ubwo yari amaze kwakira ikiciro cya mbere k’inkingo ibihumbi 200 Ubushinwa bwahaye u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021.
Inkingo Ubushinwa buri guha inshuri zabwo ni iza Sinopharm, nazo ziherutse kwemezwa n’ishami ry’Umuryango (…)
U Rwanda rwakiriye ikiciro cya mbere k’inkingo za COVID19 za Sinopharm zatanzwe n’Ubushinwa ari nabwo bwazikoze mu kigo cyabwo gikora imiti n’inkingo CNPG.
Minisitiri w’Ubuzima aheruse gutangariza Abanyarwanda ko u rwanda rugiye gutangira gukoresha inkingo za COVID19 z’Ubushinwa nyuma yuko zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ko zujuje ubuziranenge mu gukingira COVID19.
Ikiciro cya mbere cy’izi nkingo cyageze ku kibuga Mpuzahanga i Kanombo kuri uyu wa Gatatu (…)
Perezida Biden yibukije Abatalibani ikosa rimwe ryatuma ingabo z’Amerika zisubira muri Afoganisitani
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yanenze Abanyafoganisitani batibutse ko ahazaza h’igihugu cyabo hari mu biganza byabo, bakibwira ko ingabo z’Amerika zizahora ku marembo yabo.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banyamerika avuga ku gikorwa cyo gucyura abanyamerika bari muri Afoganisitani muri ibi bihe ingabo z’Abatalibani zongeye kwisubiza ubutegetsi kuva aho ingabo z’Amerika zivaniye akarenge muri icyo gihugu.
Perezida Biden yavuze ko kuvana ingabo z’Amerika muri (…)
Mutungirehe Samuel
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko umuvuduko ibikorwa byo gukingira biriho mu gihugu watumye abagera hafi kuri 50% by’abatuye Umujyi wa Kigali bamaze gukingirwa Covid19.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere asobanura uko gahunda yo gukingira abaturage Covid19 ihagaze n’umusaruro yitezwwho mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022.
Yagize ati"Turasatira hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye umugi bamaze kubona urukingo, mu gihugu hose ho (…)
Mutungirehe Samuel
Polisi y’u Rwanda yeretse itangamakuru abantu 43 barenze ku mabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza coronavirus, barimo 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha abandi 6 bafashwe bari mu birori biremewe muri ibi bihe.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yabwiye itangamakuru ko bafashwe kuva ku wa Gatandatu kugeza mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, asobanura ko bisa n’ibigaragara ko abantu bafite ukundi batangiye gutekereza kwitwara nyuma y’ibi bihe (…)
Perezida wa Afoganistani, Mohammad Ashraf Ghani Ahmadzai, yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ingabo z’Umutwe w’Abatalibani zimusumbirije zishaka gufata ubutegetsi zikigarurira igihugu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru byanditse ko amakuru y’ihunga ry’Umukuru w’Igihugu Ashraf Ghani yatangajwe n’uwahoze ari Vice Perezida Abdullah Abdullah kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.
Perezida Ashraf Ghani akuyemo ake karenge nyuma yo kubona ko ingabo z’Abatalibani (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















