Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Mutungirehe Samuel
Mu mateka y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba EAC kuva byatangira kwigenga, nta mugore uratorerwa kuba Perezida w’igihugu cyangwa ngo asimbure mu gihe bibaye ngombwa.
Kuri iyi nshuro ariko amateka agiye guhinduka muri ako karere kuko Madame Samia Suluhu Hassan usanzwe ku mwanya wa visi perezida wa Tanzania agiye kwicara muri iyo ntebe iruta izindi muri icyo gihugu nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Dr. Pombe Magufuli wapfuye kuru uyu wa Gatatu (…)
Kuri uyu mugoroba wa tariki 17 Werurwe humvikanye inkuru y’incamugongo ku banya-Tanzania n’isi muri rusange ko Dr. John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.
Muri iki gihugu hari hashize iminsi bivugwa ko uyu mukuru w’igihugu utakozwaga ibya Coronavirusi imurembeje ariko ubutegetsi bwe bukabihakana gusa rubanda rugakomeza kwibaza aho ari n’ibyo ahugiyemo niba nta (…)
Mutungirehe Samuel
Abakuru b’imidugudu yose yo mu ntara y’Amajyepfo bagiye guhabwa telephone ngendanwa zigezweho zizwi nka Smartphone zo kwifashisha mu gutanga raporo no gutumanaho byihuse hagati yabo n’inzego za leta hanifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni ikemezo iyi ntara yafashe kugira ngo aba bayobozi bajye batanga amakuru ku gihe hifashishijwe ikoranabuhanga, rituma banohereza amafoto.
Izo telephone nk’uko bamwe mu bakuru b’imidugudu bo mu karere ka Nyaruguru babyemereye Radio (…)
Mutungirehe Samuel
Hashize igihe gito bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batakmbiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko ibiciro bishya by’umusoro ku mutungo utimukanwa bibaremereye ndetse abatari bake bashobora kwisanga inzu zabo ziri gutezwa cyamunara kuva aho umusoro wari usanzwe ku mafaranga 0 kuri metero kare imwe kugeza kuri 80 azamuwe akagera kuri 0 kugeza kuri 300.
Ibi kandi abaturage babigerekagaho ko bahuye n’ihungabana ry’ubukungu bitewe n’ingaruka z’ibyemezo byo gukumira (…)
Nyirarugero Dancille, ni umwe mu bayobozi bakuru mu gihugu baraye bagiriwe ikizere na Perezida Kagame Paul, abashyira mu myanya itandukanye y’inzego za Leta.
Nyirarugero yatunguye benshi akimara kwisanga yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, cyane ko iyi ntara yari imaze igihe iyoborwa n’abahoze ari abayobozi ba tumwe mu turere twayo, cyane cyane baciye mu karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze kuri byinshi ku buzima bwe, yavuze ko ari umubyeyi (…)
Mutungirehe Samuel
shize igihe hakizwe umushinga wa Gali ya Moshi ihuza u Rwanda na Tanzania ariko bisa n’ibicecetseho gato ku mpamvu zitazwi wenda zirimi na Coronavirusi cyane ko yakomye mu nkokora imishinga myinshi itari mu mishinga itandukanye.
Muri ino minsi ni bwo hatangiye kugaragara ibimenyetso by’uko uwo mushinga waba ugihari ndetse ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’ho abaturage batangiye kubona hashingwa imambo mu masambu yabo ahazanyuzwa iyi nzira itegerejweho (…)
Mutungirehe Samuel
Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki, muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu.
Kuva mu 2020, Perezida Kagame yatorewe kuba Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.
Yagize ati “Inama y’ingirakamaro (…)
Paul Rusesabagina yatunguranye mu rukiko avuga ko abona uburenganzira bwe butubahirizwa, ahagarika urubanza.
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 ubwo urubanza rwari rukomeje kuburanishwa mu mizi, ariko mbere yaho ku wa kane akaba nabwo yari yatunguranye aza mu rukiko wenyine nta munyamategeko we umuburanira.
Rusesabagina wakunze kugaragaza inzitizi kuva ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko, yabishimangiye kuri uyu wa Gatanu imbere y’Inteko Iburanisha avuga ko hari (…)
Paul Rusesabagina yasabye ubucamanza ko akeneye igihe kingana n’amezi atandatu yo kwiga neza dosiye ye, gutegura urubanza rwe ndetse n’abavoka mpuzamahnga bamufasha gutegura dosiye ye, yongeraho ati nk’uko bisanzwe bikorwa no ku bandi.
Ni kuri uyu wa Gatanu ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi bantu 18 baregwa ibyaha binyuranye (…)
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe urukingo rwa COVID-19 nk’abandi banyarwanda n’abaturawanda.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiriwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.
Kuva mu Rwanda hatangira igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu cyumweru gishize, ubu hamaze gukingirwa abagera mu bihumbi 230.
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















