Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Masengesho Joseline wo mu murenge wa Busogo mu karere ma Musanze yabonetse mu kiyaga cya Karago yarapfuye nyuma y’iminsi ashakishwa.
Nyakwigendera yari atuye mu kagari ka Sahara mu mudugudu wa Nyarubuye, yari amaze iminsi itatu yarabuze ndetse n’abo mu muryango we barabigejeje mu nzego z’ibanze. Urugo nyakwigendera yari atuyemo
Amakuru yibura ry’uyu mubyeyi wari ufite imyaka 36 yamenyekanye kuwa kane tariki ya 23 Werurwe 2023 aho yatangiye (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ba-Ofisiye 24 baturutse mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi bujyanye no kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye bari bamazemo hafi ibyumweru bibiri mu Kigo cy’amahoro i Musanze.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo Cy’Igihugu Cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro yabasabye kuzakoresha ubumenyi bahawe.
Ni amahugurwa yari yatangiye kuva tariki ya 13 Werurwe 2022, yiswe (…)
Rusesabagina akimara guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, yerekezwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.
Ni amakuru ibitangazamakuru byo mu Rwanda birimo n’ibya Leta byahawe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bintu byabereye mu Rwanda.
Ahagana Saa yine z’ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa (…)
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023 igaragaza ibibazo mu burezi birimo ikibazo cy’uko abana bafite ubumuga batabasha kubona uburenganzira ku burezi ndetse no kuba hari abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.
Kuri uyu wa Kane ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bahurana na Minisitiri w’Uburezi, basabye ko inzego zibishinzwe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yavuguruye Guverinoma yirukana bamwe mu baminisitiri yiyegereza Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe yari aherutse gufunga by’amayobera.
Itangazao ryasomewe kuri Telwviziyo y’igihugu RTNC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi yamugize Minisitiri w’intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ubukungu.
Uyu mugabo akomoka mu burasirazuba (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama baravuga ko bakomeje kugorwa no kugeza umusaruro ku isoko kubera umuhanda uva Mahoko ujya Gashasho ugakomeza mu Nkomane utameze neza.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Kanama, bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabatekerezayo bakabakorera uyu muhanda bigaragara ko wuzuyemo ibinogo.
Umwe muri aba baturage witwa Byiringiro Onesphore twasanze mu (…)
Hashize iminsi ibiri Inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rihana ubutingangi n’ababushyigikira, ndetse rikagira n’ingingo ivuga ko uzabufatirwamo azahanishwa urupfu.
Ni itegeko Amerika yasamiye hejuru ihita isaba Leta ya Uganda gutekereza kabiri ibyo igiye kwishoramo.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko uyu mushinga w’itegeko urwanya abatinganyi ubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage baturiye n’abagenda ku muhanda Musanse-Cyanika baravuga ko bakomeje kuba mu icuraburindi mu gihe uyu muhanda umaze amezi 5 ushyizweho amatara ariko kuva yashyirwaho ntaraka na rimwe.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu dusantere twa Gacaca na Karwasa dukora kuri uyu muhanda, bavuze ko amatara yo ku muhanda bayabona nka baringa kuko icyo yashyiriweho kidakorwa.
Umwe muri aba baturage witwa Mukagasana Marie (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abaturiye n’abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Kansoro iherereye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’indwara cyangwa icyorezo cyazaturuka ku mwanda uterwa no kutagira ubwiherero bw’abaje kurema isoko.
Bavuga ko ubwiherero buhasanzwe bumaze amezi arenga 5 bwaruzuye bugafungwa none ukeneye ubwiherero akaba abirangiriza aho abonye hose bigateza umunuko n’umwanda ushobora kubakururira indwara.
Bamwe mu baturage babwiye (…)
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyorohereje abasora kibongereramo uburyo bwo kumenyekanisha ibyatunze umwuga ‘Depenses’, badafitiye inyemezabuguzi za EBM cyangwa se andi mamenyekanisha akorewe muri gasutamo n’imisoro ifatirwa.
Ni impinduka ziri mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu w’umwaka wa 2022.
Ikigo RRA cyavuze ko bigamije gishishikariza abacuruzi n’abandi bose bakora ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu babonye mu mwaka ushize wa 2022 (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















