Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Habimana Chadadi
Abaturage bo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma batangaje ko muri uwo murenge hari umuco utari mwiza; aho usanga umenye ko yagize ibyago akandura agakoko gatera Sida ahita afata umwanzuro wo kwanduza abandi.
Ibi ngo abikora kugira ngo atazapfa wenyine nyuma yo gutangira kwiheba.
Karambizi Jean Baptiste atuye muri Sake, yabwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko ibi byo kwanduzanya bikorwa akenshi n’abasanzwe bakora uburaya baba baranze no gufata imiti (…)
Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Abamotari bahoze bibumbiye muri Koperative yo mu karere ka Rusizi (COOTEMORU) bagabanye imitungo yabo, bamwe bahabwa ibuhumbi 5 mu gihe bamaze imyaka 10 bizigama.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2023, nyuma yuko habaye gusesa amakoperagive y’abamotari hagategekwa ko bazagabana imitungo bari bafite.
Ubwo bagabanaga amafaranga yabo batunguwe nuko hari ikiciro cyagiye gihabwa ibihumbi 5 mu gihe abandi bahawe 11.500 kandi (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro baravuga ko kubera ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye bituma abana babo bakomeza kugwingira.
Kuri ubu aka karere kageze kuri 44.4 % by’abana bagwingiye.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere ka Rutsiro gafite ibiribwa byose bikungagaye ku ntungamubiri birimo nk’isambaza, imbogo, ibijumba, amagi n’inyama, bagasaba ko ubukangurambaga bwakongerwa. Kurwanya (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yo kugaragaza ko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza yijeje umuturage kumufasha kuva mu nzu ikozwe mu byatsi ntamufashe, umuyobozi w’aka karere yiyemeje kwikurikiranira icyo kibazo.
Mu nkuru iheruka twabagejejeho ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu mudugudu wa Vuga uyu muturage acumbitsemo yasanze ubwiherero uyu mubyeyi yubakiwe bwubakishijwe amatafari ahiye mu gihe we arara mu nzu y’ibyatsi.
Kugeza (…)
Yanditswe na Habimana Chadadi
ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko ko guhera mu mwaka wa 2016 kugeza mu 2022 abarwara malaria mu Rwanda bagabanutse bajya munsi ya miliyoni imwe mu gihe abicwa nayo bavuye kuri 663 bakagera kuri 71 umwaka ushize.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kurandura malaria burundu mu gihugu mu mwaka wa 2030.
RBC ivuga ko ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu guhangana na malariya ariko hakiri byinshi byo kongeramo imbaraga kugira ngo iyi (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Gashaki baravuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana cyakomeje kuvugwa muri aka karere.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2023 ubwo bahabwaga inkoko zitera amagi, bazorojwe na bagenzi babo mu rwego rwo kwitura umushinga Prism wazibagabiye mu gihe gishize.
Abituwe babarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri cy’ubudehe, (nubwo (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rurasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ndetse bakirinda icyari cyo cyose cyabashora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura.
Ibi babisabwe ubwo bari mu nama yari igamije gushishikariza Urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu yateguwe n’akarere ka Musanze ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’iy’urubyiruko.
Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi (…)
Yanditswe na Habimana Chadadi
Abaturage bo mu karere ka Ruhango batangaza ko igikorwa cyo gutera imiti mu nzu zabo cyagize uruhare rukomeye mu guhashya malaria yakundaga kubibasira mu myaka yashize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye n’urugaga rw’amadini n’amatoreromu kubungabunga ubuzima (RICH), bakoze ubukangurambaga mu kurwanya malaria binyuze mu gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage bose mu karere ka Ruhango ndetse no gukora ubushakashatsi ku mibu kugira ngo (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari ababyeyi bo mu murenge wa Bigogwe, mu karere Nyabihu bahangayikishijwe n’abana birirwa batoraguza ibyo kurya mu kimoteri kiri hagati mu ngo.
Ni ikimoteri cy’ibishingwe kiri mu kagari ka Kora mu mudugudu wa Kageri, gisanzwe kibanganiye abaturage kuko kibatera umwanda n’umunuko ukabije.
Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, aho basaba ko ubuyobozi bwashaka ahandi cyimurirwa, kurey’ingo z’abaturage.
Umwe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze hasojwe ibiganiro by’iminsi ibiri byiswe (Rwanda second symposium on illegal wildlife Trafficking) byari bihuje impuguke zitandukanye ziturutse mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Rwanda byibanze ku cyakorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bikunze kwibasirwa na barushimusi.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abagera kuri 80 byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















