Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelis
Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya Leta ya DR Congo yasabye ko iki gihugu gisesa igitaraganya amasezerano yose cyari gifitanye n’u Rwanda, ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo RDF ku butaka bwayo.
Iyo nama yateranye kuri uyu wa gatatu ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi. Yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryatangajwe kuri radio na televiziyo bya leta.
Leta y’u (…)
Yanditwe na Mutungirehe Samuel
Ku mupaka munini w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Grande Barriere) haramukiye abakongomani benshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bigaragambya bashaka kwinjira mu Rwanda ku mbaraga, aho biyemeje kujya kwivugana Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu cyabo.
Ni imyigaragambyo ifite imbaraga ziteye ubwoba kuko ku ruhande rwa RDCongo hitabajwe polisi n’igisirikare ngo bagerageze guhosha uburakari bw’abakongomani bashaka kurenga umupaka ku (…)
Nyuma yo kumva ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza ihagaritswe ku munota wa nyuma, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko rudaciwe intege n’icyo cyemezi kandi igihugu kiteguye kubakira igihe icyo ari cyo cyose bizakunda.
Ni icyemezo cyafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu n’Urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), abimukira 7 bari batangiriweho bahita basohorwa mu ndege igitaraganya.
Makolo Yolande yagize ati "Ntabwo (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Habura iminota mike ngo abimukira n’impunzi ba Mbere bahaguruke mu Bwongereza berekeza i Kigali mu Rwanda, indege yari igiye kubajyana irahagaritswe, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu (ECtHR).
Uyu ni umugambi w’Ubwongereza n’u Rwanda wanenzwe n’abatari bake kugeza ku Muryango w’Abibumbye ubwawo, nubu ukibinenga, ko bihabanye n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane nk’impunzi n’abimukira bari bazi aho bashaka kujya (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda n’abamwungirije batangaje ko abimukira bavuye mu Bwongereza bazagera i Kigali mu Rwanda ku munsi wo ku wa gatatu, nyuma gato y’umunsi bari bategerejweho, bizeza umutekano abazaza mu Kiciro cya mbere cy’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.
Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibi hanze, hasobanurwa ibikubiye mu byo izo mpunzi n’abimukira bazahabwa nuko bazakirwa (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) basanze rishyigikiye ingabo za Leta FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bishyamiranyije u Rwanda na RDCongo ku bisasu biterwa ku butaka bw’u Rwanda.
Nyuma yuko Igisirikare cya RDCongo kirashe mu Rwanda inshuro zigera kurio eshatu mu gihe cy’amezi atatu.
Yolande Makolo yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter asubiza (…)
Yanditswe na Nimugire Fidelia
Umujyi wa Kigali urateganya gukorana n’abashoramari bigenga mu kubaka amasoko icyenda mato mato azakorerwamo n’abacuruzi bo mu mihanda bazwi nk’Abazunguzayi, no gutera inkunga bamwe muri bo kugira ngo bashore imari hagamijwe ko ubucuruzi bwabo bugira akamaro aho kubangamira bucuruzi bwemewe.
Umuyobozi w’Umujyi, Pudence Rubingisa, yavue ko muri gahunda ya Gira Ubucuruzi (Doing Business) ko byibuze abacuruzi bo mu mihanda 3,832 bashobora gushyigikirwa kugira (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu Murenge wa Nyange mu kagali ka Ninda mu midugudu itandukanye y’akarere ka Musanze baratangaza ko kutagerwaho n’amazi meza ari intandaro y’umwanda ubagaragaro urimo n’amavunja, bavuga ko kubona amazi ari ikibazo bahitamo kugana mu mibande kuko ntakundi babigenza, bagasaba Leta ko yabagezaho amazi meza nkuko n’ahandi ahagezwa.
Ubwo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasuraga imidugudu nka Kansoro na Nyirabutaka ifite ikibazo cy’amazi, abaturage (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abagore n’abagabo bakoraga ibikorwa biganisha ku bucuruzi bazwi nk’Abazunguzayi mu karere ka Kicukiro, muri santere y’Ubucuruzi ya Giporoso mu Murenge wa Remera hagana Kabeza, bahawe ibibanza by’ubuntu byo gucururizamo mu buryo bwemewe bakava mu muhanda aho bashoboraga guhuriramo n’ibyago bitandukanye basabwa gukora bakiteza imbere.
Ni abagore n’abagabo 31 bari basanzwe bazunguza imbuto, imboga n’imyenda muri ako gace, bavuga ko basaga n’abanze igihugu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022 ahagana saa 11h55’ nibwo ibisasu bibiri byarashwe mu Kagari ka Nyabigoma, mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Ingabo z’u rwanda zemeza ko byarashwe n’Igisirikare cya RDCongo (FARDC) ikomeje ushotoranyi ku Rwanda.
Ubwo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ahatewe ibi bisasu abaturage bamutangarije ko babonye biza byitura mu mirima yabo ariko bakavuga ko bafite ubwoba, ko bari kurara badasinziriye. (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















