Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.
Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Station ya RIB i Remera.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ati, “Akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”
Bivugwa ko RIB (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere Ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira, akagari ka Rugeshi hari umuryango ugizwe n’abantu 8, ukomeje gutakambira Leta ko yagira icyo ikora bakabona aho bakinga umusaya, nyuma yaho ibiza by’imvura bije bikabasenyera inzu bikayitwara bagasigara basembera.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri ako kagari yasanze umuryango wa Sebigori Jean Baptiste na Ntirivamunda Beatrice n’abana babo bose uko ari batandatu, byongeye babarirwa mu cyiciro (…)
Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko bakoze ibarura bahereye mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022, basanga abanyeshuri bagera kuri 43 657 bari mu bari bategerejwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye batagarutse gutangirana n’abandi.
Iki kibazo ngo basanze gishingiye ku bibazo bitandukanye birimo iby’ababyeyi birengagiza inshingano zabo, kubyara abo badashoboye kurera, ababitewe n’ubukene, abana bashorwa mu bikorwa byo gukorera amafaranga mu ngo z’abifite no mu bucuruzi buciriritse n’ibindi. (…)
Hon. Bamporiki Edouard, wahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane, yanditse ubutumwa yemera icyaha cyo kwakira indonke anasaba imbabazi umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo kuri ubu ufungiye iwe mu rugo mu gihe hakorwa iperereza, yasabye imbabazi mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yumva nta jambo agifite ku byo yakoze usibye gusaba imbabazi gusa.
Bwana Bamporiki yahagaritswe muri Guverinoma ahita anatangira gukurikiranwaho akaba icyaha cya ruswa (…)
Perezida Kagame Paul yahagaritse ku mirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter hiriwe hacicikana imvugo z’abantu biganjemo abakora itangazamakuru bavuga mu buryo buteruye kuri uyu muyobozi hamwe n’undi ko bashobora kuba hari ibyo bari gukurikiranwaho ariko bitarabonerwa amakuru y’urwego na rumwe cyangwa itangazo runaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, yatangaje ko mu gihe urwanda ruzaba rwakiriye Inama y’Abakuru b’igihugu by’uyu muryango, izwi nka CHOGM, hari ibihugu bishya bishaka kwinjira muri uyu muryango bizitabira nabyo iyi nama izabera i Kigali muri Kamena 2022.
Yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye Igihe, ikiganiro cyabaye mu gihe yari i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Inzego zirwanya ruswa muri Afurika mu Muryango (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abagore n’abagabo bakora umwuga w’ububumbyi bw’ibikoresho by’imitako n’ibindi bibumbiye muri Koperative y’ababumbyi ba kijyambere “Coperative Moderne de Poterie” mu gishanga cya Kacyiru mu karere ka Gasabo barataka igihombo bari gutezwa no gukererwa kwishyurwa amafaranga y’ingurane arenga miliyoni ku bikorwa byabo ryakozwe rinemerwa n’Umujyi wa Kigali ugiye kubaka umuhanda aho bakorera.
Ubwo Mamaurwagasabo yasuraga aba babumbyi, bakorera mu murenge wa (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Gisenyi, Kanama, Nyundo na Nyakiriba hari bamwe bangavu n’ingimbi bavuga ko bagisiragizwa iyo bakeneye serivisi zibafasha kwirinda guterwa no gutwara inda zitateguwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bagira n’ipfunwe ryo kujya muri za foromasi, ibitaro na butiki gushaka zimwe muri izo serivisi.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu gukangurira urubyiruko kwirinda inda (…)
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 77 witwa Shumbusho André wasanzwe yimanitse mu kagozi yapfuye, bikavugwa ko yashinjwaga n’umugore we kudahahira urugo.
Ni urupfu rwamwenyekanye isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera witwa Nyiransabimana yavuye mu isoko ageze iwabo asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira.
Abonye ntawukoma, uyu mukobwa we yigiriye inama afata umwana amunyuza mu (…)
Abarwanyi b’umutwe Al-Shabaab bagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo z’Ubumwe bwa Afurika (AU) ziri mu butumwa muri Somalia, bigwam abasirikare b’u Burundi bataramenyekana umubare.
Aba barwanyi bitwaje intwaro zikomeye bagabye ibitero ku birindiro by’aho ingabo z’u Burundi hafi y’agace ka Ceel Baraf, mu bilometero 160 mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Mogadishu.
Izo ngabo ziri mu butumwa bw’inzibacyuho bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (ATMIS), bwahoze bwitwa Ubutumwa bw’Ubumwe bwa (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















