Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Abari bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa - ISCA), bamaze iminsi ibiri bari mu Rwanda aho inama yabereye, kuri uyu wa Kane basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali.
Iyi nama yahuye n’igihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe k’iminsi ijana. Abitabiriye urugendo rwo gusura urwibutso bahawe ibisobanuro birambuye ku (…)
Minisiteri y’ibikorwa by’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yabwiye abanyarwanda bahungutse ko badakwiye kugira ikibazo cy’amacumbi kuko reta y’u Rwanda isanzwe ifite uburyo bwo bwinshi bwo gucyemura ibibazo by’abatishoboye. Ibi byagarutsweho na Minisitiri RTD Major General Murasira Albert mu gikorwa cyo guha ikaze abahungutse mu nkambi ya gateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi.
Ni abanyarwanda batashye murwabyaye bavuye mu gihugu cya Repeburika (…)
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, i Kigali mu Rwanda habereye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (International Security Conference on Africa), aho yitabiriwe n’impuguke zitandukanye n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika. Ni inama yatangijwe n’ikiganiro cyahuje impuguke (round table discussions), cyayobowe na Chukwuemeka Fred Agbata, umwe mu bakurikirana byimbitse iterambere rya ikoranabuhanga n’umutekano wa rwo muri Afurika. Muri aba (…)
Bamwe mu batuye ndetse n’abakoresha umuhanda Tyazo -Kibogora-Kabuga mu isantere y’ubucuru mu Murenge wa Kanjongo, bavuga ko mu masaha ya ni joro abajura bitwikira umwijima bakabambura ibyo bafite cyane cyane amasakoshi na telefone. Uyu muhanda Tyazo -Kibogora-Kabuga uri mu gace gafatwa nk’umujyi w’Akarere ka Nyamashehe kuko ariho hari isantere ikomeye mu bucuruzi bw’ibintu na serivice, uretse ibyo kandi uyu muhanda uriho ibigo by’amashuri yisumbuye, kaminuza ya Kibogora ndetse n’ibitaro (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero Mu murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze, ahazwi nko muri santere ya Byangabo ahagana saa 7h30’ za mugitondo babyutse basanga umurambo w’umusore witwa Iradukunda patience uri mu kigero cy’imyaka 27 yapfuye birakekwa ko yishwe. Abaturage baganiriye na mamaurwagasabo TV bavuze uburyo basanze bimeze aho bavuga ko ashobora kuba yishwe ngo kubera ko ejo yari yiriwe ari muzima ndetse ngo saa 20h00’ z’ijoro bamubonye. (…)
Mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali, hateraniye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika, izwi nka International Security Conference on Africa (ISCA). Ni inama yahuje abayobozi bakuru, impuguke n’inzobere mu by’umutekano zaturutse hirya no hiryo ku Isi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA yashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku bw’uko yitabiriye iyi nama, anaha ikaze abari bayitabiriye bose, abifuriza ibiganiro byubaka kandi bifite akamaro. (…)
Abaturage bagera 796, kuri uyu wa Mbere, binjiye mu Rwanda batahutse bavuye muri DRC, aba baturage bakaba bari bamaze igihe gitandukanye muri kino guhugu. Bakigera ku mupaka wa Grande Barrière, uhuza ibi bihugu byombi, basanganiwe n’inzego zitandukanye, zabafashije kubakira, ndetse bahabwa ikaze mu Rwanda. Aba baturage, batanga impamvu zitandukanye, zatumye baba mu buzima bw’ubuhunzi, aho gutaha mu gihugu cyabo. Gakwisi Fabien, avuga ko yaje aturutse i Rubaya, avuga ko yatinze kugaruka (…)
Urubyiruko rwiga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubunenyingiro RP-Musanze College rwasabwe gufata iyambere mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze ku mbuga nkoranyambaga (Social Media).
Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo yari yaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabibukije ko bari mu Gihugu cyabo kandi cyiza, kiyobowe neza ngo ntibakwiye kurebera (…)
Habayeho kugera ku bwumvikane mu biganiro hagati y’ubwami bw’ubwongereza ndetse n’umuryango w’ibihugu by’ubulayi mw’ijoro ryakeye, nkuko byemejwe n’amasoko ava muri leta y’ubwongereza.
Minisitiri w’intebe w’ubwongereza akaba yakiriye inama y’abayobozi b’ibihugu by’uburayi i Londres kuri uyu wa mbere.
Ubwongereza na EU bemeranije amasezerano anarimo imyaka igera kuri 12 yemerera ubwato bw’uburobyi bwo mu bihugu bya EU gukoresha amazi y’ubwongereza mu bikorwa byabo by’uburobyi nubwo byari (…)
Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kanyove,Umurenge wa Mukamira w’Akarere ka Nyabihu bavuga ko bakomeje gusembera ngo bitewe nuko inzu zabo zamaze kurengerwa n’amazi aturuka mu birunga.
Aba baturage babitangariije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo Tv ubwo yari asanze bamwe muri aba baturage bicaye aho bahungiye aya mazi dore ko yamaze kurengera inzu ndetse yasendereye n’imirima yabo.
Umwe muri aba baturage witwa Nsengimana Francois yagize ati”Ikibazo cy’aya mazi kiduteye impungenge (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















