Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Habimana Bonaventure
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima bugaragaza ko Urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rwandura virusi itera SIDA kuruta abakuze.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu Karere ka Huye ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Noella Bigirimana, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu kurwanya Virusi itera SIDA ariko ngo haracyari imbogamizi mu (…)
Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze biyemeje gufata iya mbere mu kuboneza urubyaro nk’ibifasha umuryango kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Babitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo abatuye mu murenge wa Kimonyi babyukiraga mu gikorwa cy’igitondo cy’isuku n’umutekano, biri mu marushanwa yateguwe na polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe guca igwingira mu bana.
Bavuga ko basanga uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya igwingira mu bana (…)
Yanditswe na Habimana Bonaventure
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kuba umusingi wo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abagabo.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, BATAMURIZA Mireille, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022 ubwo abanyamakuru batandukanye bagiranaga ibiganiro n’abayobozi bahagariye iyi minisitere.
Ni mu gihe kandi kuri ubu kandi Isi yose ikomeje iminsi 16 (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Ngorerero barasaba ko uruganda bubakiwe ruzatunganya umusaruro w’imyumbati rutangira gukora.
Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 mu murenge wa Muhororo, biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka yari kurangirana n’umwaka wa 2012.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Muhororo ahubatswe uru ruganda rumaze imyaka irenga 10 ntawe uzi niba ruzakora cyangwa rutazakora. (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usata Kayitesi yanenze abayobozi badakora neza ibiri mu nshingano zabo kandi bakaguma mu kazi.
Yabibanengeye Mu nama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu turere tugize iyi ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: "Ugasanga umuntu ashinzwe nk’uburezi mu murenge yubatse amashuri agasenyuka mu gihe kitageze no ku mezi abiri, uwo muntu ntakurikiranywe kandi noneho agahama mu kazi; (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango RPF inkotanyi barashimira Perezida Paul Kagame wabakuye mu bwigunge mu iterambere rw’Igihugu, ubu bakaba bafata ibyemezo mu rugo.
Aba bagore babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushingo 2022, ubwo bari bamaze gukora siporo bateguye ubwabo, bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF inkotanyi umaze ushinzwe.
Bavuga mu myaka yo hambere bari (…)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yabonye amakuru ashingiye ku bushakashatsi azatuma urubyiruko rwongererwa ubumenyi mu kwirinda bishyira ubuzima bwabo mu kaga birimo imyitwarire mibi, ibiyobyabwenge n’ibisindisha.
Amakuru bashingiyeho yatangajwe mu bushakashatsi butatu bw’Umushinga Barame Project bwakozwe n’Ikigo cy’Iterambere cy’Ububiligi, Enabel, mu Gushyingo 2020 mu turere 7 ari natwo uwo mushinga usanzwe ukoreramo, wita ku myororokere mu rubyiruko. (…)
Ubwo yageraga imbere y’Inteko iburanisha iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Nteziryayo Faustina, Umunyamategeko Mhayimana Isaïe yihannye umucamanza Dr. Muyoboke Aime amaze kumuha amahirwe akinangira.
Byari ku isaha ya saa tatu n’indi minota mike ubwo Me Mhayimana n’abamwunganira be babiri bageraga imbere y’inteko iburanisha, mu Rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rw’akarengane aburanamo n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Nyuma yuko ababurana bamaze kwitaba inteko, bagiye gutangira (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu gifitiye abanyarwanda benshi akamaro kuko mu buhinzi cyihariye 11.9 % ku musaruro mbumbe uva mu bihingwa byitwa ngandurarugo.
Miliyari zirenga 53 zose zavuye mu gihingwa cy’ibirayi, ariko kugeza ubu usanga bamwe mu bahinzi bagifite imbogamizi zijyanye no kwaka inguzanyo muri Bank, zibashyiraho amaniza.
Aba bahinzi babigarutseho ubwo basozaga icyumweru cyahariwe kwita ku buhinzi bw’ibirayi mu nsanganyamatsiko igira (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Barbara hanze nyuma yo gusenyerwa n’ibiza ntibahabwe ubufasha.
Abaturage basenyewe n’ibiza by’imvura mu kwezi kwa Nzeli 2022, ubu barasaba ko bahabwa ubufasha kuko bamaze igihe kirekire banyagirwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho izo nzu zubatse, asanga ibisenge byazo byaragurutse.
Nyiransabimana ni umwe mu basenyewe n’ibiza yagize (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















