Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda ifunze Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, IPRC Kigali, ku ikubitiro hahise hafungwa Umuyobozi Mukuru waryo ariko kugeza ubu 12 bamaze gutabwa muri yombi. Ni mugihe ikirego cyaahyikirijwe ubushinjacyaha.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu: byo kunyereza umutungo, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubujura, byakorewe muri IPRC Kigali.
Bakurikiranyweho kandi ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.
Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari (…)
Yanditswe Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikataje mu cyerekezo 2050, muri gahunda yuko buri mu mwana wese agomba kwiga mu rwego rwo guca ubujiji, imiryango imwe n’imwe y’Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyabihu, iravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo batabasha kujya ku ishuri ntibanabone ubufasha kugira ngo bagane ishuri.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Jaba ahtujwe abo banyarwanda bamubwiye ko bifuza ko (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda mu Kagari ka Gasizi baravuga ko barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda bitewe nuko bavoma amazi mabi, bakifuza ko bagezwaho amazi meza.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, bagasaba ubuyobozi ko barambiwe kuvoma ibirohwa bituma barwara indwara zirimo inzoka zo munda.
Mukeshimana Dativa yagize ati: "Tumaze igihe kirekire tuvoma ibiziba, abana bacu inzoka zarabazahaje leta, idufashije (…)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Rishi Sunak wahoze ari minisitiri w’Imari niwe umaze gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.
Ni nyuma y’iminsi mike uwari kuri uwo mwanya, Liz Truss yeguye kuri izo nshingano.
Kuri uyu wa kabiri, Sunak w’imyaka 42, yabaye minisitiri w’intebe ku mugaragaro nyuma yo kubonana n’umwami Charles ku ngoro ya Buckingham, aho yahawe uruhushya mu muhango uzwi cyane mu Bwongereza nko gusomana amaboko.
Sunak ni minisitiri w’intebe wa gatanu w’Ubwongereza (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo batahaga ku mugaragaro Inyubako nshya izajya itangirwamo amasomo ajyanye n’ikiciro cyisumbuye cya Kamini (Post graduate) ishuri rya Ines Ruhengeri ryashimangiye ko bagiye kongera imikoranire yisumbuyeho ku yari isanzwe mu gufatanya n’akarere ka mu kurandura burundu igwingira mu bana.
Umuyobozi w’iri shuri Padiri Jean Bosco Baribeshya yashimye uruhare rwa buri wese mu gushyigikira iri shuri, avuga ko bakomeje gushima Imana ikomeje kwagura ibikorwa (…)
Guverinoma yafunze by’agateganyo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro n’imyuga IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Itangazo rifunga iri shuri ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guvenoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze (…)
Yamditswe na Mutungirehe Samuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yatangaje ko bamaze kubona umuterankunga ugiye kubafasha gukemura ikibazo cy’abakenera amagare ariko bikajyana no kuriha urikeneye atari iryo kumwongerera ubumuga.
Yabitangaje ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’abakozi bo kwa muganga mu bitaro bita ku bafite ibibazo by’ingingo (Phisiotherapy), bamaze guhugurwa uko batanga insimburangingo n’inyunganirangingo ku (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Muyange mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, bishimiye byinshi bamaze kugeraho mu myaka ibiri ishize birimo gutanga mituweli ku batishoboye, guha igishoro abagore bifuza gukora ubucuruzi buciriritse n’ibindi birimo gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitifujwe.
Babigarutseho mu Birori by’Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore bagize Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rubavu, umuyobozi w’ako karere, Kambogo Ildephonse yahaswe ibibazo bijyanye n’idindira ry’isoko rishya ry’akarere rimaze imyaka 12 ryubakwa rikaba ryaranze kuzura, arya indimi abura ibisobanuro.
Ni isoko ryatangiye kubakwa mu 2010 rifitwe n’akarere ka Rubavu ndetse nako kahisemo kuryegurira abikorera kabasinyisha nk’abegukanye isoko rya Gisenyi, kugeza n’ubu ryanze kuva aho riri. (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.


![IPRC Kigali: 12 bamaze kwisanga mu gihome [Amazina]](IMG/logo/ff0gr2nwiae-dmw-0e5bf.jpg?1666791179)


















