Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Iyo winjiye mu Mujyi wa Musanze, mubyo amaso yawe akwakiriza birimo n’abana b’inzerezi bazwi nka (Marine) bafite hagati y’imyaka 7 na 15.
Usanga barimo kunywa ibiyobyabwenge ku manywa y’ihangu. Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga bwo kurerera abana bose mu miryango.
Bamwe mubo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasanze muri gare ya Musanze bari bafite inzoga, izi zizwi nk’’ikorano mu icupa barimo kuyinywa, gusa ntibyakunze ko bagira (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze bibaza igihe inganda zikorera hagati mu ngo z’abaturage zizimukira aho zagenewe, icyanya zahariwe cyahindutse urwuri rw’inka z’aborozi.
Kugeza ubu agace kahariwe inganda mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi, harimo uruganda rumwe rukumbi mu gihe ahandi hose hahinduwe inzuri z’ubworozi bw’inka.
Ni mu gihe kandi muri aka karere ugisanga hari inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abageze mu zabukuru bo mu karere ka Burera mu murenge Cyanika bakora imirimo muri VUP barataka inzara nyuma yo kumara amezi 3 badahembwa.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Kabyiniro, basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye kubera ko bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara cyane ko babona batazarya neza iminsi mikuru isoza mwaka.
Nzabonimpa Tharicise ni umwe muri bo, yagize ati: "Turashonje, (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi bo mu kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, bavuga ko nk’abagore batojwe kugira indangagaciro na kirazira bagomba kuba umusemburo w’imibereho myiza muri bagenzi babo.
Babigarutseho mu bikirwa byo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse, aho hateguye ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, gutanga ingemwe z’imbuto, gutanga (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Burera hari abaturage bakenera amazi bakayabura bikaba ngombwa ko bajya kuyavoma muri Uganda.
Ni bamwe mu batuye mu murenge wa Kagogo mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Rukoro, basanzwe batunzwe by’amaburakindi n’amazi atari meza y’ikiyaga cya Cyahafi cyo mu baturanyi.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Kagogo, bagasaba ko bakegerezwa amazi meza, bakaruhuka kujya kuvoma muri Uganda.
Umwe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Musanze, bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi baravuga ko uyu muryango utaravuka bari baragwingiye mu bwonko, bakandamizwa, ntagaciro bafite none ubu barakataje mu iterambere bakisha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.
Babitangaje mu gihe Umuryango wa RPF Inkotanyi ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze uvutse, aho bagenda baremera (…)
Yanditswe na Scovia Mutesi
Imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN wahoze uyobowe na Paul Rusesabagina n’Umuvugizi wawo Nsabimana Callixte ’Sankara’ mu myaka ya 2018 na 2019 ndetse na 2022.
Ni abaguye my bitero byagabwe n’uyu mutwe mu bice by’Amajyepfo ashyira mu Burasirazuba bw’u Rwanda hakagwamo abantu 9, abandi benshi barakomereka ndetse n’imitungo ikangizwa.
Umuhango wo kubibuka wabereye hagati mu ishyamba rya Nyungwe, ahabereye ibi (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu miryango, imiryango ya sosiyete sivile isanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubaka ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’ubuzima n’uburenganzira (HDI) yabereye mu karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko igira iti "Uburyo bwakoreshwa igihe amakimbirane yabonetse ashingiye ku ihohoterwa ndetse (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Umuryango RPF inkotanyi witegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze ubayeho, abanyamuryango bayo bakomeje gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo gufashanya ndetse no kuremera abatishoboye.
Nyuma yo kurahiza urubyiruko rusaga 140 rwiga mu ishuri rikuru rya Muhabura Integrated polytechnic college(MIPC) rwiyemeje kuba abanyamuryango bashya, habayeho umuhango wo gufasha abaturage batoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kugira ngo (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















