Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’Abanyonzi, bibumbiye muri koperative C.V.M, barataka inkoni n’inshyi bakubitwa n’ababayobora bagasaba ko bayoborwa neza badahutajwe.
Bavuga ko umuyobozi wabo afatanyije n’abashinzwe kubacungira umutekano ari bo babahohotera, babakubita iyo barengeje amasaha cyangwa babafatiye mu ikosa runaka.
Abaganiriye n’ikinyamakuru Mamaurwagasabo badusabye ko amazina yabo atagaragara mu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Ngorerero baravuga ko bahohoterwa, bakimwa uburengazira bwabo.
Abaganiriye n’Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bo mu Murenge wa Ngororero barasaba ko nabo uburengazira bwabo bwakubahirizwa bagafatawa nk’abandi aho guhabwa akato.
Bavuga ko nabo bafite uruhari mu bikorwa bitandukanye bya leta, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi cyane ubw’inzego z’ibanze banga kubafasha muri serivisi zitandukanye.
Uwo twahaye izina (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, i Kigali humvikanye urupfu rwa Augustin Nyabutsitsi wabaye umwarimu wa Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza.
Yitabye Imana ku myaka 79 azize uburwayi.
Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mwalimu yari aherutse guhura n’Umunyeshuri we, Perezida Kagame mu 2016.
Nyakwigendera (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye ariyo ntandaro y’igwingira mu bana.
Aya makimbirane atuma hari ababyeyi bata inshingano zo kwita ku bo babyaye bakiyita ntibindeba bityo umwana ntabone umwitaho nkuko bikwiye.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri imwe mu mirenge yo muri aka karere, aho bose bahuriza ku kuba intonganya bahoramo mu rugo ahanini zishingiye ku buharike (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Musanze mu tugari twegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga batangaza ko barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda uterwa no kuvoma amazi y’ibizenga byo mu mugezi wa Nyabitondore.
Ni abatuye mu tugari twa Rungu na Murago n’utundi twegereye iyi Pariki two mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Gataraga, bamubwiye ko hashize igihe kirekire batakambira abayobozi, (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, cyane abaturiye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda baravuga ko batewe impungenge na bagenzi babo bambuka binyuranyije n’amategeko bakaba babazanira icyorezo cya Ebola.
Nyuma yaho icyorezo cya Ebola kigaraye mu gihugu cya Uganda ndetse kikaba gikomeje guhitana abatari bake, Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda aho unyura ku mupaka abanza gupimwa niba ntacyorezo azanye ari nako ashyirwa mu kato (…)
Mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, mu kagari ka Kamanyana, umudugudu wa Ryabiteyi hari umuturage witwa Mukanoheli Beatrice ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe usaba ko yakubakirwa inzu akava mu yenda kumugwaho.
Ni umugore uvuga ko umugabo we yamusize, akamutana abana batanu, kuri ubu babiri muri bo barashatse asigarana batatu.
Avuga ko ashoboye guca inshuro ariko kwiyubakira inzu atabibasha, kuko ntabushobozi afite.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abanyeshuri n’abarezi mu bigo by’amashuri abanza mu karere ka Musanze baratabaza leta ko nihatagira igikorwa inzara iri buze kuzonga abana kuko uruhare rwa leta ndetse n’urw’umubyeyi bidahagije ugereranije ifunguro rikwiriye umwana n’ibiciro biri ku isoko.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasurago bimwe mu bigo by’amashuri abanza biherereye mu karere ka Musanze mu gice cy’umugi yasanze abanyeshuri bavuga ko inzara igiye kubica kuko barya bikaba iyanga, (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega.
Mu itangazo imaze gushyira hanze, kuri iki cyumweru, yatangaje ko inzego z’umutekano zikomeje kuba maso kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje ku butaka bwa Congo.
Ni nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa, (…)
Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Fatima ryo mu karere ka Musanze baravuga ko bafite impungenge ko abana babo bazatsindwa kubera ko biga bacucitse, bamwe bicaye abandi bahagaze.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yaganiraga na bamwe mu bafite abana biga muri icyo kigo; bavuga ko hari ibyumba by’amashuri byagombaga kubakwa ku Ishuri ribanza rya GS Gashangiro II, ariko bakaba batazi irengero ryabyo.
Umwe muri bo witwa Twizerimana yasabye ko Minisiteri y’uburezi yagira (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.









![Musanze:Inzara iravuza ubuhuha mu mashuri abanza: [Uruhare rwa Leta ni iyanga]](IMG/logo/img-20221101-wa0000.jpg?1667278007)











