Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu duce tumwe na tumwe two mu karere ka Gakenke hakomeje kugaragaramo umwanda ukabije mu mabagiro amwe namwe ku buryo usanga hari abo kugira isuku aho bakorera bisa n’ibitabareba.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Cyabingo ahakorera ibagiro riherereye mu kagari ka Mutanda mu mudugudu wa Kanyamukenke mu gasantere ka Nyirantama yasanze umwanda wuzuye muri iri bagiro.
Bamwe mu baturage bakunze kugura akaboga muri iri bagiro (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Rwaza, Akagari ka Nturo baravuga bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amavomo rusange bahawe atagikora, yabaye baringa mu midugudu.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge, bamubwiye ko basaba ko hagira igikorwa kugira ngo abana bajye babona hafi amazi bakaraba bagiye ku ishuri badakoze ingendo ndende bagiye kuvoma aho amazi y’isoko ari mu mibande.
Umwe muri aba baturage witwa (…)
Abaturiye site y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iherereye mu Murenge wa Kagogo, Akarere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’urutambi ruturitswa rugasenya inzu zabo ntibanishyurwe.
Ni site ikora ku tugari 3 aritwo Kiringa, Nyamabuye ndetse na Kayenzi, ikaba nyirizina iri muri Nyarubuye, icukurwamo na kompanyi yitwa New Bugarama Mining (NBM).
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Kagogo yakirijwe ubusabe bw’abaturage basaba ko bajya bahabwa ingurane mu gihe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu Karere ka Musanze hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga 20 mu rungabangabo nyuma yo kubuzwa kuvugurura inzu zabo zabasaziyeho.
Ni abaturage bo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, mu mudugudu wa Gikwege.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho batuye mu mujyi wa Musanze, basaba ko bakurwa mu rujijo bakabarirwa ingurane bakimuka cyangwa bakemererwa kubaka cyane ko barimo gusigara mu iterambere.
Umwe muri aba (…)
Nyiramandwa Rachel, Umucyecuru wakundaga cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022, azize uburwayi.
Yari atuye mu Karere ka Nyamagabe, akaba ari mu bakuru bagaragaje uburyo Perezida Kagame yahaye icyerekezo gikwiye u Rwanda.
Mukecuru Nyiramanwa atabarutse afite imyaka 110 y’amavuko ariko no mu gihe cy’izabukuru yakunze kugaragara ahantu Perezida Kagame yabaga yagiriye uruzinduko no kwiyamamaza muri (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abacururiza mu isoko ryo mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo baravuga ko barambiwe gucuririza mu kimoteri gifatanye n’ubwiherero.
Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko risakaje amashitingi, aho basaba ko bavanywa muri iki kimoteri bagashyirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Mukabilasa Agnes yagize ati: "Twakoreraga mu isoko ryiza mbere badukuramo batubwira ko (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damasecene, yasabye urubyiruko rwibumbiye mu muryango uharanira gusakaza amahoro n’urukundo mu mashuri yisumbuye, Peace and Love Proclamers (PLP), kwita ku bintu bitatu nk’ishingiro ryabafasha kugera ku ntego zo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 15 umaze ukora ibikorwa (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda uva mu santeri ya Biziba mu Murenge wa Janja, ukanyura mu Bigabiro ukagera i Ruhanga mu Murenge wa Busengo, baravuga ko batakibona uko bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe nuko uyu muhanda wangiritse cyane.
Ni umuhanda Biziba – Ruhanga, ureshya na kilometre Km 7.8 ukaba uri muri gahunda y’imihanda ireshya na km 69 iri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank) mu buryo bw’igitaka gitsindagiye hirya no hino mu (…)
Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kuzamura umubare w’abaturage bafite ikoranabuhanga ryo muri telefone ngendanwa, hari ababyeyi bamwe basaba ko hashakwa uburyo bushyirwa muri za mudasoba na telefone za Smart Phones bubuza abana gufungura amashusho atabagenewe, azwi nk’ay’urukozasoni yiganje ku mbuga nkoranyambaga “(social media).
Kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 82% bafite telefoni zigendanwa muri bo abangana na 30% bakaba bafite izikoresha (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yo guhora bataka basaba kubakirwa no gusanirwa ibiraro byacitse, ikiraro cyo mu mudugudu wa Ruvumu cyahitanye umuturage.
Ni ikiraro kiri ku mugezi wa Rwebeya, mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, kikaba kimwe mu byo abaturage bahoraga basaba ko giteje inkeke.
Umuturage wahitanywe n’icyo kiraro ni Ndahimana Callixte bakunze kwita ’Mugoyi’, w’imyaka 38 y’amavuko waguye mu kiraro giherereye mu mudugudu wa Ruvumu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















