Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu Murenge wa Muhoza ahakunze kugaragara amagaraje akora ubukanishi butandukanye bw’ibinyabiziga akorere hagati mu ngo z’abaturage bavuga ko ababangamiwe n’umwanda uvayo, urusaku n’ibindi bikanga ko byahumanya ubuzima bwabo binyuze mu mwuka.
Aba baturage bavuga ko babura uko bagaragaza ikibazo bafite cyane ko banyiri ayo magaraje ari bamwe mu bavuga rikijyana, bakabona ari ukwiteranya nabo, bagahitamo guceceka bya mbuze uko ngira kuko babona nubundi (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri 4 ufunze, kubera impamvu z’ubwumvikane bucye hagati y’ibuhugu byombi.
Mu ijoro rishyirwa kuri uyu wa Gatanu, itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, rimenyesha ifungurwa ry’uwo mupaka, ryavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Lt. Gen. Muhoozi (…)
Gakenke: Abangavu basanga kudasobanurirwa ubuzima bw’imyororokere bibaviramo gutwara inda imburagihe
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakobwa bakiri bato, abangavu, bo mu karere ka Gakenke batangaza ko kudasobanurirwa neza ubuzima bw’imyororokere bituma bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi zirimo no gukora imibonano mpuzabitsina bigatuma batwara inda zitateganyijwe.
N’ubwo imiryango itandukanye yagiye ishyira ingufu zijyanye no kurengera ubuzima bw’umwana w’umukobwa harimo gusobanukirwa imihindagurikire y’umubiri kuva mu bwana kurenga ubwangavu, kugeza ubu hari bamwe mu (…)
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda. Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022.
Muri iyo nama kandi ni naho hemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483
Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane. Ni CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa Musanze akagari ka Cyabagaru, mu mudugudu wa Kabaya hatuye umuryango ugizwe n’umugore Ndayisaba Diane n’umugabo we Niyibizi Innocent bamaze amezi agera ku 8 bibera muri nyakatsi nyuma yo gushakana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’umwaka, bavugako bagiye mu nzu yikode nyuma bikabananira bagahitamo kwibera muri nyakatsi nubwo bahuriro n’ingaruka nyinshi.
Inzu ndayisaba na Niyibizi babamo nk’umugore n’umugabo babamo ihambirijwe (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuwa 22 bishyira kuwa 23 Mutarama yatumye umugezi wa mu kungwa wuzura usandarira mu mirima yo kibaya cya Mukungwa gihuza akarere ka Ngororero na Gakenke, irengera hegitari 44 z’umuceri wari ugeze igihe cy’isarurwa.bahinzibakaba basaba inzego bireba kubagoboka.
Bamwe mu bahinzi bavuganye na mamaurwagasabo bagaragaje ko leta yabagoboka muri ibi bihe biteguraga gukora ku ifaranga bakaha bakomwe mu nkokora n’ibiza. (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu dusanteri tumwe na tumwe tw’ubucurizi two muri karere ka Burera hagenda hagaragara abana b’inzererezi bakorerwa ariko abenshi muri bo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri nko gukubitwa, guhutazwa n’ibindi bikozwe n’abaturage batandukanye kuko baba nta kirengera bafite aho gukora ibishoboka ngo abo bana basubire mu ngo no mu ishuri.
Ubwo umunyamakuru yageraga mu gasantere ka Gahunga yabonye abana basanzwe baje bashotora abana b’inzererwezi bibera ku (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere mu cyerekezo 2050 , mu karere ka Musanze hakomeje kuzamurwa inyubako zitandukanye ariko zimwe zubatswe mu kajagari, bikavugwa ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere twunganira umujyi wa Kigali, gusa iyo ugeze mu nkengero z’uyu mugi usanga hazamurwa inyubako zimwe na zimwe zubatse mu kajagari hirya no hino ,mu gihe bamwe mu bayobozi batungwa agatoki mu (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka muto wa Rubavu, uzwi nka Petite Barriere, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku gice cya Goma, baribaza impamvu iyo batashye batemererwa kwinjirana icyo baza kugaburira abana babo, bakavuga ko utahanye akantu kose ko kurya ku mupaka w’u Rwanda bakamwambura kandi batari bubone uko baca mu masoko ya Rubavu kuko buba bwije bigatuma bashobora kuburara.
Bamwe mu baganiriye na (…)
Amakuru yashyize aba impamo, Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho byitezwe ko aza kuganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Byakomeje kuvugwa ko amushyikiriza ubutumwa bwa se Museveni. Ni ubutumwa benshi badashidikanya ko bujyanye no kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi utakimeze neza kuva mu myaka 3 (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















