Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero baratabanza inzego za Leta n’iz’umutekano kubera urugoma rwabaye agatereranzamba bakorerwa n’abashumba baragira mu gice cya Gishwati, bavuga ko hari insoresore z’abashumba zitwikira ijoro bakajya kunywa bamara gusinda bagahera ruhande bakubita inkoni buri muturage bahuye nawe ku buryo hari n’abatangiye kuhaburira ubuzima abandi bahakuye ubumuga bw’ingingo. Igitangaje ni uko ubuyobozi (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Cameroon bakunze kwita "Intare z’inkazi" zitsinze Buriknafaso mu mukino ufungura Irushanwa ry’igikombe cya Afurika (CAN2021) kirimo kuba Ku nshuro ya 33 ku bitego 2-1.
Kuri iki cy’umweru tariki ya 9 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroun , mu murwa mukuru Younde hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika yafunguwe n’Intare z’inkazi za Cameroun zitana mu mitwe na Buriknafaso , umukino warangiye inkoko iriwayo ishonze umukara.
Ni umukino (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Amakuru aturuka mu ikipe y’igihugu ya Guinée nkuko babitangaje mbere yo guhaguruka i Kigali ni uko ikipe yerekeje muri Cameroun idafite batanu mu bari bayigize barimo staff n’abakinnyi kubera ko barwaye icyorezo cya COVID-19.
Ikipe ya Guinée, Syli National, yari imaze iminsi mu Rwanda aho bakinaga imikino ya gicuti, mbere yuko yerekeza Cameroun mu gikombe cy’Afurika cy’Ibihugu, AFCON2021, cyangwa CAN 2021, kizatangira ejo tariki ya 9 Mutarama 2022. (…)
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yatanze imbabazi rusange ku bantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inyeshyamba zo muri Tigray bigometse ku butegetsi bwe.
Ni imbabazi ziswe zitwa izo kuri Noheri y’abo mu idini ry’Aborutodogisi, Orthodox.
Leta ya Ethiopia ivuga ko izarekura abatavuga rumwe na yo benshi bakomeye, mu kwerekana ubushake bwo kugarura amahoro muri iki gihugu gifute amateka ko kitigeze gikoronizwa na ba Gashakabuhake bazonze umugabane w’Afurika.
Mu ijambo ryo (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Nzamutumamazi Godance wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhanda avuga ko nyuma yo kurwara covid19 mu gihe cy’iminsi 28 akagera aho yambikwa isaha byamufashije cyane kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya covid19.
Mu buhamya yahaye Mamaurwagasabo ko yabwiwe ko afite virusi ya Corona biramutungura.
Yagize ati "Njya gufata umwanzuro wo kujya kwisuzumisha nari maze igihe nkuyemo inda nkumva nta maraso mfite, nibwo nagiye kwa muganga gushaka ibinini (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rusasa barasaba Leta kubaha amazi meza kuko bamaze igihe kirenga amezi abiri bavoma amazi yo mu bizenga, bavuga ko bibaviramo no kurwara indwara zituruka ku mazi mabi.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge mu kagari ka Murambi mu mudugudu wa Buharabuye agasanga bamwe barimo kuvoma mu mu migende yo mu kabande abandi bavoma mu bizenga bitemba, ibintu bishobora (…)
Ibyemezo bya Minisitiri w’Intebe byasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2022, byemereye moto n’amagare gukomeza gukora gutwara abagenzi ariko bishyirirwaho amabwiriza ko utwaye n’utwawe bagomba kuba barikingije Covid-19.
Ubusanzwe ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri cyangwa izindi nzego zibishinzwe zari zimaze igihe zemerera abamotari n’abashoferi b’amagare gukomeza gukora bubahiriza izindi ngamba za covid-19 bidasabye ko abagenzi bagomba kuba barikingije.
Iri (…)
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyafunze utubari na hotel zirimo Chez-Lando muri Kigali nyuma yo gusanga zarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
RDB yavuze ko utubari na Hotel uko ari 18 byafunzwe hagati y’ukwezi kumwe n’amezi 3 kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’ubwo iki kigo kitatangaje amabwiriza barenzeho.
Buri kigo kandi cyanaciwe amande y’amafaranga bitewe n’ikosa ndetse n’igihe cyafungiwe.
Hashize iminsi mike iki kigo gitangaje amabwiriza (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Rusasa Akagali ka Murambi , umudugudu wa Buharabuye umugore witwa Uwamariya Florance arakekwaho kujya mu rutoki rw’umuturanyi we witwa Karamuka Jean Baptiste insina zose akazimarira hasi bigakura imitima abaturage.
Aya makimbirane ahanini bivugwa ko ashingiye ku kuba uyu mugore afite ubworozi bw’inkoko zajyaga gutora zikaraha igitaka ku nsina z’uwo batikanyije imirima, Karamuka, bikamubangamira ahagora amwiyama no mu (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, ECOWAS, wasabye agatsiko k’abasirikare kayoboye igihugu kinyamuryango Mali gukoresha amatora mu kwezi gutaha, Gashyantare, 2022, uko byaba bimeze kose mu gihe ko gasaba guhabwa imyaka 5 y’inzibacyuho yo gutegura amatora.
Uyu mwanzuro ECOWAS iwufashe nyuma yo kohereza muri Mali umuhuza, Goodluck Jonathan, wahoze ayobora Nigeria, mbere gato y’Inama y’Abakuru b’ibihugu by’uyu muryango (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















