Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yatangaje ko igihugu kiguye kumena doze ibihumbi 400 by’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Moderna zikorwa n’Ubuhinde nyuma yuko zidakoreshejwe zikarenza igihe zagenewe.
Dr. Acenga yavuze ko bari bafite doze ibihumbi 500 za Moderna ariko hakoreshwa gusa ibihumbi 100 izindi zikaba zarataye igihe mu bubiko.
Yasobanuye ko kugira ngo zirinde guts igihe byatewe n’ubukangurambaga bwakozwe bwo gusaba abantu kwikingiza covid-19 ariko benshi (…)
Ishami ry’Umuryangi w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje imiti ibiri, ari yo Baricitinib ifatanywa na Corticosteroids, ko yakifashishwa mu kuvura abarembejwe na COVID-19.
Iyi Baricitinib yari isanzwe ikoreshwa mu kuvura za rubagumpande zikunze gufata abageze mu za bukuru, mu gihe izi Corticosteroids ari imisemburo ikorwa mu nganda ubundi ikorwa n’imvubura ebyiri ziba hejuru y’impyiko, izwiho kugabanya ububyimbe n’uburibwe.
Uwo muti uvanze ugabanya ubukana bwo guhumeka nabi kandi nta (…)
Muri 2019 akanama gatanga ibihembo byitiriwe umuhanga Alfred Nobel, "Prix Nobel" , kahaye igihembo cy’amahoro Dr. Abiy Ahmed.
Ni igihembo yahawe kubera uruhare yagize uruhare rukomeye mu kugarura umubano hagati y’Igihugu cye Ethiopia na Eritrea byari bimaze imyaka irenga 20 bishyamiranye bitewe n’imikapa.
Gusa Abanyarwanda babivuga neza ko ’Nta wuratwa ubutwari akiriho’. Ubwo uyu mugabo usanzwe ari n’umusirikare ukomeye yajyaga ku Ntebe Nkuru muri Guverinoma y’iki gihugu Intara ya (…)
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyakwibereka mu kagari ka Kayumba, mu murenge wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera, barataka ikibazo cy’amazi meza kuko barambiwe kuvoma amazi mabi yo mu gishanga.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ku iriba rya Cyaruda, ahahoze ivomero rizwi nka Nayikondo ryashaje rikangirika, yasanze abaturage bavoma amazi mabi, kuko bayadaha mu gisimu cyari cyaracukuwe ubwo hubakwaga iryo riba rya Nayikondo.
Abaturage bavuga ko ayo mazi abatera inzoka za buri gihe (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umusifuzi Janny Sikazwe biravugwa ko yajyanywe kwa muganga ngo barebe niba nta kibazo cyo mu mutwe ashobora kuba afite, nyuma y’uko akoze ibidasanzwe ku mukino w’igikombe cya Afurika wahuje Tunisia na Mali awurangiza inshuro ebyiri zose iminota 90 y’umukino itarangiye.
Ibi byatumye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tunisia babwira umusifuzi ko yibeshye ariko avunira ibiti mu matwi ntiyabyumva aba arangije umukino ku munota wa 85’ w’umukino abantu bose (…)
Mu gitondi cyo kuri uyu wa Kane, bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora igisa n’imyigaragambyo yo gusaba ko ibibazo bakomeje guhura nabyo mu kazi kabo bivugutirwa umuti, birimo ibya Mubazi baherutse guhabwa, ubwishingizi bukomeje kuzamura ibiciro n’ibindi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa rya mubazi ku bamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali basabwe kuyifashisha mu kwishyuza (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa Nkotsi abaturage bavuga ko barembejwe n’izoga z’inkorano zikorerwa mu duce tumwe na tumwe tugize uyu murenge, abaturage bagasanga kubera andi maboko y’abayobozi babyihishe inyuma ku bw’inyungu n’indonke bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo zicike kuko izi nzoga zibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu kagali Bikara babwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko izi nzoga z’inkorano (…)
Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Gakenke , mu murenge wa Mugunga , akagari ka Rutendeli hari bamwe mu bangavu babyariye iwabo bibaviramo kwishora mu mwuga w’uburaya , none umwe agize abana 8 yagiye akura ku kiro nkuko yabidutangarije ubwo twabasangaga aho bategereza abakiriye bahataziye (Agasima).
Mukaneza Denyse niyo mazina twamuhaye mu rwego rw’umutekano we yaduhaye ubuhamya bw’uburyo yinjiye muri uyu mwuga w’uburaya avuga ko ya yabyaye umwana w’imfura afite imyaka 13 ubwo (…)
Yanditswe na Umugiraneza Alice
Iyo ugeze mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda usanga hari abana abana benshi bo mugace kegereye ishyamba rya Gishwati higanjemo Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubera ubukene buri mu muryango yabo ari yo mpamvu ituma batitabira ishuri, bakajya kwishakira imibereho bityo iby’ishuri ntibabe bakibyibuka.
Aho Mamaurwagasabo yageze, mu kagari ka Bugarura, yabasanze hari abana batari bake bari mu mirimo itandukanye irimo n’ivunanye, bakorera (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Ndayishimiye Evariste.
Ibiro by’umukuru w’igihugu binyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.
“Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















