Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Umugiraneza Alice
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Rugarama riherereye mu Karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama akagali ka Gafumba, bavugako babangamiwe n’amafaranga 200frw batanga buri munsi babwirwa ko ari aya Kandagirukarabe kandi uburyo atangwamo babona budasobanutse.
Umuyobozi w’isoko ushyirwa mu majwi abyegeka ku bakozi biyitirira Ngali isanzwe isoresha ubucuruzi mu nzego z’ibanze.
Bamwe mu bacuruzi 400 bakorera muri iryo soko, baganiriye na mamaurwagasabo.rw bavuze ko Peresida (…)
Ndayambaje Jean Claude
Umujyi w’akarere ka Musanze ni umwe mu Mijyi yunganira Umurwa Mukuru Kigali , ndeste ukana n’Umujyi w’Ubukerarugendo usurwa kenshi n’abantu baturutse imihanda yose y’isi baje gusura ibyiza nyaburanga biba muri aka karere by’umwihariko Ingagi kimwe nuko bashobora kujya kuri sitade kureba uko ruhago mu Rwanda bayiconga.
Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’Amaguru itangire ikibuga cy’ubwatsi cya stade y’akarere ka Musanze (…)
Mutungirehe Samuel
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yihanangirije abantu basigaye bagaragara bamanuye agapfukamunwa mu gihe bagiye gufata ijambo bakoresheje indangururamajwi, izwi nka Micro.
Mu butumwa uyu muyobozi yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Maze iminsi mbona abantu bajya gufata ijambo bakabanza gukuraho Agapfukamunwa barangiza kuvuga bakagasubizaho!”
Yakomeje agira avuga ko bitemewe ati “ Ibyo sibyo Pe!! (…)
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Ku itaiki ya 20 Nzeri 2021 Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasomye imyanzuro y’imikirize y’urubanza rwitiriwe Rusesabagina birangira nawe akatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba (…)
Mutungirehe Samuel
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri zirimo kuba abashatse guhinduza ibigo batarasubizwa no kuba nta mikoro imiryango imwe n’imwe ifite yo kugura ibyamvu by’abana bajya kwiga.
Umuyobozi muri NESA, Sebaganwa Alphonse, yavuze ko abari basabye guhindurirwa ibigo hakoreshejwe ikoranabuhanga ryashyizweho, kugeza kuri uyu (…)
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye uko abasirikare b’u Rwanda bisanze bari ku butaka bw’igihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, muri metero nkeya uvuye ku mupaka ukora ku karere ka Rubavu bitewe n’ibyo bari bakurikiranye
Mu itangazo RDF yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, ryasonywe mbere yaho ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2021, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zisanze ku butaka bwa Congo nyuma yo gukurikirana abatwaye magenzu bikekwa ko bari (…)
Mutungirehe Samuel
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda bafatiwe ku butaka bw’icyo gihugu kiyobowe na Gen. Evariste Ndayishimiye.
Ni umuhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi ku gice cy’akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda
Kuba mu Burundi hari abagize imitwe irwanya ubutegetsi bwu rwanda bigaragazwa n’ibintu byinshi birimo bamwe mu bagiye bafatwa (…)
Abasaga 600 bahuriye i Kigali mu nama yiga uko muri Afurika hasaranganywa imari mu kwikura mu bukene
MUTUNGIREHE Samuel
Kuri uyu wa Kabiri i Kigali mu Rwanda hagiye gutangira ibiganiro by’inama izwi nk’Icyumweru Nyafurika cy’Ibigo by’Imari Iciriritse “Semaine Africaine de Microfinance, SAM” isuzumirwami bijyanye n’isaranganwa ry’ubukungu no kugeza serivisi z’imari kuri benshi bashoboka ku mugabane w’Afirika nk’uburyo bwo gucogoza ubukene bwatijwe umurindi n’icyorezo cya COVID19 cyaje gisanga nubundi utorohewe.
Ni inama u Rwanda rwakiriye, ibaye ku nshuro ya gatanu, ije isanga umugabane (…)
Umugiraneza Alice
Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira, mu kagari ka Jaba hari abaturage batabariza abana bafite imibereho bita mibi yo kwirirwa batariye, umwanda n’ibindi bakavuga ko ababyeyi babo mu bigaragara batishoboye ku buryo abana bamwe bataye ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.
Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasuye uyu muryango uherereye mu mudugudu wa Nyirabashenyi aganira n’abaturanyi b’uwo muryango ndetse aganira n’umwana mukuru muri abo bana baba (…)
Umugiraneza Alice
Abanyeshuri na babyeyi ndetse n’abarezi barerera ku Ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, batangaza ko gahunda ya leta yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza ku ishuri igiye guhindura imyigire y’abana kuko byari imvune ku bana bakoraga urugendo runini bigatuma n’imyigire yabo idatanga umusaruro uhagije.
Abanyenyeshuri biga ku mashuri abanza rya Bukane ryo mu Murenge wa Musanze, bavugako iyi gahunda yaje ari nk’igisubizo (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















