Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Mutungirehe Samuel
Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter hari gucicikana amafoto n’ibaruwa yanditswe n’umuturage utaratangazwa amazina wagaruriye Banki y’abaturage ishami ryo muri Karongi ibikoresho by’intebe yavuze ko yasahuye iyo Banki mu gihe cya Jenoside mu 1994.
Uyu muturage nk’uko yabyanditse mu ibaruwa ngufi yaherekeje izo ntebe eshatu zizwi nka Sheze, (chairs) yavuze ko yabitewe n’amategeko y’imana yasomye muri Ezechiel 18: 21-28 hanyuma mwuka wera akaba ari bwo abimutegetse.
Mutungirehe Samuel
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko bitewe n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kugabanuka, Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byavurirwagamo abarwaye COVID19 bigiye kuvura indwara zisanzwe.
RBC yavuze ko bije nyuma yaho n’andi mavuriro yavurirwamo iki cyorezo yatangiye gutanga serivisi zisanzwe.
Mu bitaro bya Nyarugenge my Mujyi wa Kigali kuva byamara kubakwa ikiciro cya mbere byahise bihurirana n’iyaduka rya Covid 19 bigirwa ikigo cy’Ikitegererezo cyo (…)
Alice Umugiraneza
Abikorera bo mu murenge wa Kinigi babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge bateye inkunga abaturage bahuye n’ibiza bidasanzwe bo mu murenge wa Muko basaga 40
Aba bacuruzi bavuga ko gufasha mugenzi wawe uri mu kaga byakagobye kuba umuco nkuko byahoze mu Rwanda aho biteganijwe ko buri muryango uhabwa 50kg by’ibirayi ndetse 5kg by’ibishyimbo.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko bahuye n’ibiza bikaba ngobwa ko bimurwa mu byabo kubwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo, bavuga (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Musanze fc itarigeze itsinda umukino wa "Pre-season" bitegura shampiyona, yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2021-2022 itsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Umukino watangiye ubona amakipe yombi asatirana ndetse byaje guhira Musanze FC Ku munota wa 3’ ubwo yinjizaga igitego cyabonetse kuri penaliti yari ikorewe ku munya-Nigeria Irokan Ikwecuku waje no (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya REG Basketball club mu bagabo ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022 (mu magambo arambuye ni Basketball Africa League 2022) nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots BBC amanota 64-49 mu mukino wa Kabiri wa Kamarampaka (Play-Offs).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena habereye umukino wahuje Amakipe abiri muri Basketball REG BBC na Patriots BBC bakinaga umukino wa Kabiri kuko uwambere Wari warangiye (…)
Mutungirehe Samuel
Zimwe mu mpamvu zituma abaturiye imipaka itandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku ruhande rw’akarere ka Rubavu bagikomeje guca mu nzira zitemewe zizwi nka "Panya" zirimo gushaka gukira vuba binyuje mu kwambutsa ibicuruzwa by’imyenda izwi nka Caguwa yambawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ni ibyatangajwe n’abaturage batandukanye bo mu murenge itandukanye ya Mudende, Busasamana na Bugeshi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya (…)
Mutungirehe Samuel
Leta Zunze Ubumwe zambuye ubwenegihugu umugabo w’Umunyarwanda wagezeyo yiyita Peter Kalimu, ariko amazina ye ari Fidele Twizere, nyuma yo hari ibimenyetso bifatika byerekana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika, nyuma yo kumujyana mu rukiko aregwa kuba muri Amerika yiyoberanya ndetse hakaba hatahuwe n’ibindi bimushijwa.
Taarifa yanditse ko hari inyandiko zabonetse zishinja Peter Kalimu (…)
Nyuma y’imyaka 4 ikimina cy’abaganga n’abayobozi bakora muri urwo rwego gikora ibyo kugurizanya, kikagira imari shingiro ya miliyari zisaga 4.5 biyemeje kugihinduramo Umuganga SACCO mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga no gucunga neza umutungo.
Umuganga SACCO yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, i Kigali, mu Nteko rusange yahuje abakora muri uwo mwuga barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho mbere yo kwiyemeza kuzamuka mu ntera.
Ubuyobozi bw’icyo Kimina kimaze kugira (…)
Mutungirehe Samuel
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid rumukurikiranyeho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Hashize iminsi itari mike abatari bake ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter basaba ko Hakuzimana Rachid ahagarikwa akabazwa igituma akomeje kwifashisha umurongo w’Ikoranabuhanga wa Yutube avuga amagambo yuje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)
By Scovia Mutesi
Mothers in Nyanza district have testified that stunting among children and health effects on mothers are among the effects that result from not embracing family planning.
Donatha Nyiraneza, the mother from Ntyazo sector in Nyanza district recalls that when she first decided to embrace family planning, her husband had not understood it.
“There are rumours that when a mother embraces family planning, it has effects on her life and she might even become infertile,” she (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















