Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Munyangaju Aurore Mimosa yongeye kugaruka ku makosa yakozwe, yaviriyemo ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ya Volleyball gusezererwa mu mikino nyafurika yabereye mu Rwanda mu mezi abiri ashyize.
Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore yari muri shampiyona ya Africa, yahagaritswe nyuma y’ibirego yashinjwe byo gukinisha bamwe mu bakinnyi batabifitiye uburenganzira, bavuye muri Brezil kandi barakiniye ikipe y’icyo (…)
Umugiraneza Alice
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze hari imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka bo bavuga ko kubera kubura ibikoresha by’ishuri bituma abana babo batitabira kujya kwiga nk’abandi bana, bakavuga ko bagize amahirwe hakaboneka ubufasha nabo bakiga bakajijuka.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bo mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu, mu mudugudu wa Gunga, bavuga ko nabo bazi neza ko kwiga ari ingirakamaro, kuko bituma umuntu wize ashobora kwiteza imbere mu (…)
Umugiraneza Alice
Abakoraga ibikorwa bizwi nk’Uburembetsi ku mupaka wa Cyanika mu karere ka burera, nk’Abarembetsi baratunga agatoki abayobozi mu nzego z’ibanze mu kubimisha amafaranga 150 000fr yatanzwe n’umuterankunga kugira ngo babashe kwiyubaka nk’abantu bari batunzwe no kurya ari uko bavuye gukora mu gihugu cya Uganda, bakavuga ko ba Mudugudu ndetse na ba Gitifu babashyiraho amananiza bagamije kubaka ruswa ngo babashyire ku rutonde rw’abayagenewe.
Aba bahoze mu burembetsi bavuga ko (…)
Ndayambaje Jean claude
Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yamaze kwandikira Federasiyo y’umupira w’Amaguru mu Rwanda isaba ko bayihanganira ikaba ikoresha umutoza Banamwana Camarade udafite ibyangombwa bimwemerera gutoza nk’umutoza mukuru mu cyiciro cya Mbere.
Ikipe ya Etoile de l’Est iratangaza ko yashatse umutoza mukuru muri iyi minsi mike ishize, ariko ntiyabasha kumvikana n’abo baganiraga bujuje ibisabwa kandi shampiyona ibura (…)
Perezida Kagame yashyize Ingabire Assoumpta ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, asimbura Nyirarukundo Ignatienne kuri uwo mwanya.
Uyu nawe yahise ahindurirwa umwanya agirwa Umujyanama Mukuru mu biro bya Minisiteri w’Intebe ashingwa gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.
Byasohotse mu itangazo rishyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police ku bapolisi 656 binjijwe mu cyiciro cya ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, RNP.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Intebe yabashimiye umuhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa bashyira mu bikorwa ibyo bize mu kwimenyereza. Ashimira kandi imiryango (…)
Mutungirehe Samuel
URwego rw’Igigugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwafunze abagabo bane ari bo Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC) bakurikiranweho icyaha cyo kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.
Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, i Kigali.
RIB yavuze ko aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora rya CAF Confederation Cup mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda.
Iyi Kipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye igihugu cy’u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ikaba yamaze kwisanga muri yo muri CAF Confederation Cup nyuma yo gusezererwa na Étoile du sportive du Sahel mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kujya mu matsinda yabaye mu cyumweru gishyize.
Tombola (…)
Umugiraneza Alice
Abayobozi mu nzego zitadukanye, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera mu karere ka Musanze, basobanuriwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abagore n’abakobwa hagamijwe kurirwanya no kurirandura mu baturage.
Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa mbere ubwo Umuryango Haguruka wahuguraga abayobozi b’inzego zose mu karere ka Musanze, ku bijyanye ni hohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa kugira ngo hafatwe ingamba mu (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC nyuma yo gusezererwa na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia yisanze igifite andi mahirwe, mu gakangara ka gatatu mu mikino y’ijonjora rya Gatatu muri CAf Confederation cup.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira2021 abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko aba APR Fc bafite amatsiko yo kuzamenya ikipe bagomba kuzahura nayo mu mikino ya Kamarampaka muri CAF confederation cup ku makipe yasezerewe muri CAf champions league (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















