Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z'intambara z'Amerika

Minisitiri w’ingabo wa Espagne Margarita Robles yavuze ko icyo gihugu cyafunze ikirere cyacyo ku ndege z’Amerika zirimo kugaba ibitero kuri Iran.
Yagize ati: “Ntituzemera ikoreshwa rya Morón na Rota [ibigo bya gisirikare] ku bikorwa ibyo ari byo byose bijyanye n’intambara muri Irani.”
Yongeyeho ko Espagne “ibi yabisobanuriye neza leta y’Amerika guhera mu ntangiriro”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne José Manuel Albares yavuze ko intego y’iki cyemezo ari “ukudakora ikintu na (…)

Musanze: Basigaye baraza inka hafi y'uburiri kubera abajura
Musanze: Basigaye baraza inka hafi y’uburiri kubera abajura

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze w’aka karere bavuga ko bahisemo kujya baraza inka n’andi matungo mu nzu kubera ubujura bukabije.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO TV ubwo yageraga muri uyu murenge, by’umwihariko ahitwa Garuka.
Umwe muri aba baturage witwa Jean Pierre H. yagize ati: "Ikibazo cy’ubujura hano kiraduhangayikishije, twahisemo kujya turaza inka mu nzu; ntakundi twabigenza amatungo bayamaze hano muri Garuka.”
Bwanawili Fidele yagize (…)

424 Shares 4 Comments
U Rwanda rwatangaje ibikurikira ku gusesa umubano n'Ububiligi
U Rwanda rwatangaje ibikurikira ku gusesa umubano n’Ububiligi

Nyuma y’iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe ku wa 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje abantu bose ko hari ibikurikira icyo cyemezo

424 Shares 4 Comments
feature-top
Gen. Muhoozi yagarutse mu Rwanda
Gen. Muhoozi yagarutse mu Rwanda

Nyuma y’iminsi itariki myinshi atangaje ko aza kongera kugaruka mu Rwanda, igihugu afata nk’icye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Kainerugaba Muhoozi yagarutse mu Rwanda.
Ni uruzinduko yagiriye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yariki ya 20 Werurwe 2025.
Ku kibuga cy’indege Gen Kainerugaba yakiriwe na mugenzi we w’ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga Mubarak n’abandi bari mu rwego rw’ingabo.
Muri Gashyantare 2025 nibwo Gen Muhoozi, (…)

424 Shares 4 Comments
Rubavu: Abanyonzi bavuga ko babuzwa umutekano n'abashinzwe kuwubarindira
Rubavu: Abanyonzi bavuga ko babuzwa umutekano n’abashinzwe kuwubarindira

Hari bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi bo mu Mujyi wa Rubavu, bavuga ko bajya bahohoterwa n’abasekirite bakorera mu muhanda, aho kubafasha kubacugira umutekano ahubwo hakaba aribo bawuhungabanya.
Usibye kubaca amafaranga rimwe na rimwe batamenya icyo bayatangiye cyangwa n’irengero ryayo, bavuga ko hari nubwo babakubita babahoye ubusa, nkuko ubwabo babyivugira.
Ndagijimana J. asanzwe ari umunyonzi mu Mujyi wa Rubavu, nawe avuga ko bajya (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
NESA yatangiye ubukangurambaga ku isuzuma ry'ubushobozi bw'umunyeshuri
NESA yatangiye ubukangurambaga ku isuzuma ry’ubushobozi bw’umunyeshuri

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bwatangiye ubukangurambaga ku isuzuma ry’ubushobozi bw’abanyeshuri (PISA2025).
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko amashuri 213 yo mu Rwanda afite abanyeshuri 7445 ariyo azitabira isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA 2025, rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri mu guhatana n’ibindi bihugu byo ku Isi.
Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard Yasobanuye ko iri suzuma (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Nyagatare: Ibikorwa bya Polisi na RDF byahereye ku buvuzi bw'abaturage
Nyagatare: Ibikorwa bya Polisi na RDF byahereye ku buvuzi bw’abaturage

I Nyagatare ku bitaro bikuru bya Gatunda, niho hatangirijwe ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu, bikozwe n’inzego z’umutekano ari zo Ingabo z’igihugu ndetse na Police.
Ibikorwa byahereye ku kuvura indwara z’amenyo, iz’uruhu, amagufa ndetse n’izindi zisaba ko abaturage bahabwa turansiferi, ibintu rimwe na rimwe bituma bashobora kumara igihe kinini bataravurwa.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ibyakozwe biri mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo boroherwe (…)

424 Shares 4 Comments
Nyabihu: Ibikorwa bihuriweho na RDF ndetse na RNP byitezweho kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Nyabihu: Ibikorwa bihuriweho na RDF ndetse na RNP byitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Kuri uyu wa Mbere, mu Mudugu wa Kiyovu, mu Kagari ka Shaki ho mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ibikorwa bihuriweho byateguwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ndetse na Polisi y’u Rwanda, RNP, bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Muri ibi bikorwa kandi hateganyijwe kubakwa ikigo ECD (Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato), aho biteganyijwe ko kizuzura gitwaye Frw 30 000 000, biteganyijwe ko kizuzura mu gihe cy’amazi abari.
Abaturage begerejwe bino bikorwa (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
AFC/M23 yanze kwitabira ibiganiro na DRC
AFC/M23 yanze kwitabira ibiganiro na DRC

Mu gihe haburaga amasaha make ngo perezida wa Angola, Joao Lorenzo ahurize ku meza amwe umutwe wa AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo, uyu mutwe wanze kwitabira ibyo biganiro ku mpamvu z’ibihano abantu bawo bafatiwe.
AF/M23 yari yamaze kugena umubare w’abantu batanu bari kuyihagararira mu biganiro bya Luanda n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse bamaze no guhabwa impapuro z’inzira zemerera abo bantu bayo kugenda.
Uyu mutwe wasohoye itangazo ugaragaza ko uhagaritse kwitabira ibiganiro byari (…)

424 Shares 4 Comments
Ububiligi bwasubije u Rwanda rwirukanye abadipolomate barwo
Ububiligi bwasubije u Rwanda rwirukanye abadipolomate barwo

Nyuma yo kubona umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda, yahaye amasaha 48 abadipolomate b’u Rwanda, Ububiligi bwahise busubiza aho ikigiye gukurikira.
Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda gica umubano n’Ububiligi mu bya dipolomasi cyasihotse mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025.
Nyuma y’amasaha make itangazo rishyizwe ku karubanda, Maxime PREVOT, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, yahise aza gusubiza.
Ni igisubizo yacishije ku rukuta rwe rwa X, (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru