Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Abahagarariye ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye i Doha muri Qatar kugirana ibiganiro n’umwami Emir wa Qatar.
Ni nyuma yo kwakira ku meza amwe Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, bakagira n’ibyo bemeranya bigomba gukorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, nubwo byaje gutenguhwa n’ingabo za FARDC.
Ku ruhande rwa AFC/M23 Abagiye i Doha barimo umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe (…)
Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, ukaba n’umujyi Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibigo by’imari n’amabanki yari muri uwo mugi byahise bifunga imiryango, abaturage bari bafitemo amafaranga babura uwo babaza kugeza magingo aya.
LA CAISSE GÉNÉRALE D’ÉPARGNE DU CONGO (« CADECO » SARL), Ni ikigo cy’Imari uyu mutwe washyizeho, mu rwego rwokorohereza abaturage mu gukoresha neza imitungo yabo no kubafasha kubona inguzanyo zizabafasha mu gushora imari no gukomeza gukora ubucuruzi. (…)
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nawe azahita atera i Kigali mu Rwanda.
Yabitangaje mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, avuga ko yasanze u rwanda rufite umugambi wo gutera Bujumbura.
Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri (…)
Perezida Paul Kagame yavuze icyo abona cyahagarika ibibazo biri muri DRCongo mu buryo bwa burundu.
Yabigangaje mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni inama yari igamije kwemeza imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’ingabo bo muri iyi miryango, irebana no kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu magambo ye (…)
Inama yaraye ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’iy’Amajyepfo (SADC) kuri video Conference, yavuguruye urutonde rw’abahuza mu kibazo cya Repubulika ya Dekomarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, bava kuri batatu ba mbere bagera kuri batanu ndetse bavamo umwe.
Abahuza bemejwe ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique na (…)
Nyuma y’imyaka igeze kuri itatu Angola, binyuze mu mukuru wayo, Perezida Joao Lorenzo ahawe inshingano zo guhuza Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, kuri ubu iki ighugu cyatangaje ko kivuye muri uwo murimo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, Leta ya Angola yatangaje ko yaretse inshingano yari imaze igihe ifite zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, mu butumwa (…)
Abaturage bafite inzu z’ubucuruzi mu Isanteri ya Cyome, ihererere mu Mudugudu wa Nyakageze, mu Kagari ka Cyome, ho mu Murenge wa Gatumba ho mu Karere ka Ngorororero, baragaragaza akababaro bafite, nyuma yuko batuweho icyemezo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorororero mu minsi ishize, cyo kuva mu nzu zabo nta ngurane bahawe, nta naho berekejwe gukorera hiswe mu manegeka.
Mu bihangayikishije cyane aba baturage birimo n’abagaragaza ko bari barasabye amafaranga y’inguzanyanyo mu mabanki, nyuma yo (…)
Umuvugizi w’Ihuriro AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko ingabo za Guverinoma ya Congo zatangiye kwica amasezerano bari bagiranye yo kutongera kubatera.
Ni agahenge ubundi kari katanzwe na FARDC nyuma yuko ibonye ko AFC/M23 ivuze ikanashyira mu bikorwa ko irekuye agace ka Walikale yari yafashe, impande zombi zigasobanura ko ari umusaruro wavuye mu biganiro bya Perezida Tshisekedi na Kagame imbere ya Emir wa Qatar.
Umuvugizi wa M23 amaze kubwira imiryango y’imbere mu gihugu n’umuryango (…)
Abakuru b’ibihugu bigize imiryango ibiri, uwa Afurika y’iburasirazuba EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo SADC bagiye kongera guhurira mu nama, baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni inama iza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri mukuru w’igihugu aza kuba ari imbere y’inyakiramashusho, baganira ku ngingo zitandukanye z’inama y’umunsi. Inama ya SADC na EAC ishobora kugaruka ku musaruro w’ibyavuye mu nama yahuje Perezida Tshisekedi (…)
Nyuma y’inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha muri Qatar imbere y’umwami w’iki gihugu, hari impinduka zitangiye kwigaragaza mu gutanga agahenge ku bakongomani bari mu Burasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange.
Ku ikubitiro, hasohotse itangazo rya M23 rivuga ko yikuye mu gace ka Walikale yari imaze kugeramo.
Icyo cyemezo cyaje gushimangirwa n’itangazo ry’Ingabo za Leta ya Congo FARDC, zivuga ko zitazongera kurwanya M23/AFC.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, FARDC yavuze (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















