Minisitiri w’ingabo wa Espagne Margarita Robles yavuze ko icyo gihugu cyafunze ikirere cyacyo ku ndege z’Amerika zirimo kugaba ibitero kuri Iran.
Yagize ati: “Ntituzemera ikoreshwa rya Morón na Rota [ibigo bya gisirikare] ku bikorwa ibyo ari byo byose bijyanye n’intambara muri Irani.”
Yongeyeho ko Espagne “ibi yabisobanuriye neza leta y’Amerika guhera mu ntangiriro”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne José Manuel Albares yavuze ko intego y’iki cyemezo ari “ukudakora ikintu na (…)
Mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hakomeje kumvikana amakuru y’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko ari iza guverinoma ya Félix Tshisekedi ifatanyije n’iya Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ibi bitero bivugwa ko bimaze iminsi bigabwa ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge, bigahitana ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’abandi bagakomereka.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mu gitondo cyo ku wa 8 Gashyantare 2026, guhera saa (…)
Hari ubwoba ko umwuka mubi ushobora kongera gututumba hagati ya Ethiopia na Eritrea. Leta ya Ethiopia yasabye Eritrea, igihugu bahana imbibi, gukura ingabo zayo ivuga ko zinjiye mu butaka bwayo.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia yoherereje mugenzi we wa Eritrea, aho yanashinje iki gihugu gukora ibikorwa by’“iterabwoba”, agishinja gufatanya mu ibanga n’inyeshyamba zo mu majyaruguru ya Ethiopia no kuziha intwaro.
Eritrea ntiragira icyo isubiza kuri ibyo (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara batabaza ubuyobozi ni nyuma yaho muri aka karere hamaze iminsi hagwa Imvura y’amahindu irimo n’urubura ikaba yangirije imyaka y’abaturage abandi isiga basembera kuko amazu yabo ibisenge byatwawe n’umuyaga. Ni abaturage bo mu karere ka Gisagara batabaza ubuyobozi ni nyuma yahoo muri aka karere hamaze iminsi hagwa Imvura y’amahindu irimo n’urubura ikaba yangirije imyaka y’abaturage abandi isiga basembera kuko amazu yabo ibisenge byatwawe n’umuyaga (…)
Bamwe mu baturage bo Mu karere ka Gisagara umurenge wa Mamba mu midugudu itandukanye y’akagari ka Gakoma batabaza ubuyobozi nyuma yo kwamburwa n’umukozi wo ku irembo amafaranga bari bamuzaniye ngo abishyurire mituweli nyuma akaza kuyatorokana atabishyuriye.
Yagize ati”Twatanze amafaranga tukajya tuyaha Mudugudu kubera bari barashyizeho uburyo bwo kuyakusanya ngo yishyurirwe rimwe baduhe borudero nyuma ngiye kwa muganga nsanga ngo ntabwo nishyuye birancanga none sindikubona uko nivuza (…)
Abayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’aba Irani biteganyijwe ko bahurira muri Oman mu biganiro bitaziguye, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera impungenge z’uko hashobora kubaho intambara.
Ibi biganiro bije nyuma y’uko Amerika yongereye ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati, igikorwa cyakurikiye ibyo Washington yise gushyigikira bikomeye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi yabaye muri Irani mu kwezi gushize, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (…)
Ni abaturage bagana service zo kwa muganga mu bitaro bya Nyagatare bavuga ko guhabwa imbangukira gutabara zibageza kwa muganga mu gihe barembye bibasaba rimwe na rimwe kwitegera. MUKAMUGISHA Marie Solnge yagize ati ‘’Twari twararwaye ngo mugitondo ntabwo ambilance ziboneka nkibaza rero aho izo ambilance zitaboneka ku cyumweru muri weekend ni iza bwoko ki? turazikenera bakatubwira…. Cyane muri weekend cyane dukunda kuzikenera bakatubwira ngo nta ambilance zihaba.’’ Abakenera izi (…)
Ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batuzuza inshingano zabo, bakwiye kuba babihanirwa.
Aha yatunze agatoki abo mu nzego zibanze naza Minisiteri aho yatanze urugero ko hari igihe basiga abaturage babakeneyeho Serivisi bakigendera ndetse ashimangira ko bakwiye kujya babihanirwa bakabibabazwa.
Ati “Rimwe na rimwe bamwe bagira amahirwe ntibamenyekane”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batuzuza inshingano zabo, bakwiye (…)
BARAKAGIRA Batista ni umuturage utuye mu murenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare avuga ko ari umwe mu bashoye amafaranga mu kigo cyari kizwi nk’inzozi lotto maze ahahombera bikabije ubwo yatsindiraga million zigera kuri eshanu nyuma yo kwirya akimara.
Yagize ati "ndababwira nti se ayo mafaranga ko ari miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana kandi nari nzi ko mu gihe cy’umwaka mu twishyura miliyoni esheshatu bimeze bite? Barambwira ngo hari imisoro bakataho ndabasubiza nti ibihumbi Magana (…)
Abagabo benshi bo muri Afurika bagiye mu Burusiya bashukishijwe amasezerano y’akazi keza n’imishahara ihanitse, ariko bagezeyo bahatirwa kwinjira mu gisirikare no koherezwa ku rugamba muri Ukraine, nk’uko iperereza rya CNN ribigaragaza.
Anne Ndarua arwana no kwihangana iyo avuze ku mwana we w’ikinege, Francis Ndung’u Ndarua, wagiye mu Burusiya asezeranijwe akazi ko kuba injeniyeri w’amashanyarazi. Hashize amezi atandatu atabasha kumuvugisha, kandi kuva mu Ukwakira nta makuru afatika (…)
Irafasha Jean Bosco, utuye mu Karere ka Rubavu, ufite imyaka 19, agaragaza ko yahuye n’akarengane gakomeye, nyuma yo gukora impanuka aho avuga ko yagonzwe n’ikamyo atwaye igare agacika akaguru, hanyuma akaregwa gukomeretsa umubiri we atari k’ubushake, agakatirwa gufungwa.
Uyu musore ukiri muto, Irafasha Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Bwiru, mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, haba we ndetse na mama we umubyara basa nkaho bari mu makuba akomeye kuva mu kwezi (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















