Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuregera Ubwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubukemurampaka ruherereye mu Buholandi, nyuma y’uko icyo gihugu cyanze kongera gutanga indi miliyoni 100 z’amapawundi yari ateganyijwe mu masezerano y’impande zombi ajyanye no kwakira abimukira. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa kabiri, u Rwanda rwasobanuye ko muri Nyakanga 2024, Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza yatangaje ko ayo masezerano yasheshejwe burundu, avuga (…)
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ameze neza nk’uko byemejwe n’umwe mu bamuri hafi, nyuma yo kunyerera akagwa mu muhango wo kumwakira mu ruzinduko rwe muri Turukiya.
Uyu perezida w’imyaka 73 yari ari mu murwa mukuru Ankara, aho yakirwaga na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ubwo yarimo kugenda akanyerera agahita agwa hasi, ahita afashwa n’abari bamwegereye.
Amashusho yafatiwe aho byabereye yerekanye abantu bamufasha kugera hasi, mbere y’uko amashusho akurwaho kuri televiziyo, (…)
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abantu bane bapfiriye mu gitero cya drone cyagabwe kuri gariyamoshi yari itwaye abagenzi barenga 200 mu mujyi wa Kharkiv, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, ku wa kabiri.
Ibiro by’umushinjacyaha byavuze ko hamaze kuboneka imirambo itanu, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abatabazi basanze imirambo ine y’abantu bishwe hamwe n’ibice by’imirambo mu gariyamoshi itwara abagenzi. Iyi minisiteri yasobanuye ko (…)
Mwijoro ryakeye ryokuwa 25 rishyira 26 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze Akagari ka Runyombyi kubufatanye n’abaturage Police yafashe abagabo batatu (3) bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse by’ubujura aho kw’itariki ya 24 Mutarama bagiye kwiba bacukuye inzu y’umuturage bakamwiba amafaranga arenga miliyoni esheshatu.
Abafashwe Police yabafatanye amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi maganatandatu na mirongo itatu (4,630,000) ubu bose bafungiye kuri Police (…)
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, basaba ko barenganurwa nyuma y’ikorwa ry’umuhanda uturuka ahitwa ku Isusho ugana ku Kariba, nyuma yo gusigwa mu manega.
Aba baturage bo mu Kagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro, bagaragaza ko hari uburyo bareganyijwe n’ababishinzwe mu buryo bukomeye, nyuma yaho ibikorwa bigendanye n’ikorwa ry’uyu muhanda bibashyize mu manegeka, hanyuma ngo ntibabarirwe nka bagenzi babo hanyuma bishyurwe nyuma yo gusigwa mu manegeka.
Umwe (…)
Umuyobozi mukuru mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kuva mu mujyi wa Minneapolis, ibintu bishobora kugaragaza impinduka mu mvugo n’imyitwarire ya White House nyuma y’iraswa ryahitanye undi Munyamerika ryakozwe n’abashinzwe umutekano mu mpera z’icyumweru.
Mu gihe Gregory Bovino, umuyobozi mukuru w’abashinzwe kurinda imipaka, n’abandi bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka barimo kuva muri uwo mujyi, Tom Homan, uzwi nka “border tsar”, ni we ugiye (…)
Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Cyarwa bavuga ko bajujubijwe n’urugo rw’abaturanyi babo aribo Munganyinka Beata n’umugabo we Sebera Alphonse bahora babatoteza bakanabakubita bakabakomeretsa.
Umwe yagize ati “Akarengane nkakorerwa n’abaturanyi bange umugabo witwa Sebera n’umudamu we dore haruguru aho, bimaze igihe kinini, barantoteza kugeza ubwo ntakibasaha kubyihanganira. Byagiye biba kenshi mu magambo ari nonoho bigeza naho nsigaye nkubitwa singire (…)
Abaturage batuye mu mujyi wa Bujumbura, hafi y’isoko rya City Market ahazwi nko kwa Siyoni, batangaje ko imodoka zizimya inkongi zifatanyije n’igipolisi cy’u Burundi zashoboye guhashya umuriro mwinshi wari wibasiye igice cy’iryo soko mu ijoro ryo ku cyumweru. Iyo mirimo yo kuzimya inkongi yakomeje no mu gitondo cyo ku wa mbere.
Mu ijoro ryabanje, abantu batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga basakaje amashusho agaragaza inkongi ikomeye yari yafashe igice cy’iryo soko.
Ibinyamakuru (…)
Gachagua, wirukanwe ku mwanya wa visi perezida mu 2024 binyuze mu rubanza rwo kumweguza, yavuze ko igico cy’abapolisi bataye umurongo bateye mu rusengero rwo mu mujyi wa Othaya, mu ntara ya Nyeri kari rwagati mu gihugu, bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso.
Nta gihamya atanze, yashinje uwahoze ari inshuti ye akaba ari na Perezida wa Kenya William Ruto, kuba ari we wategetse igabwa ry’icyo gitero.
Ruto nta cyo yari yatangaza ariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kipchumba (…)
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko amabwiriza mashya ingabo zahawe ari ukuzana Bobi Wine - umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu bwihisho - “ari muzima cyangwa apfuye”.
Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko igikorwa cya mbere yakorera Bobi Wine nibamufata ari ukumukorera iyicarubozo rikomeye ryo kumuca udusabo tw’intangangabo.
Robert Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, ni we wari uwo guhangana (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















