Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
BARAKAGIRA Batista ni umuturage utuye mu murenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare avuga ko ari umwe mu bashoye amafaranga mu kigo cyari kizwi nk’inzozi lotto maze ahahombera bikabije ubwo yatsindiraga million zigera kuri eshanu nyuma yo kwirya akimara.
Yagize ati "ndababwira nti se ayo mafaranga ko ari miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana kandi nari nzi ko mu gihe cy’umwaka mu twishyura miliyoni esheshatu bimeze bite? Barambwira ngo hari imisoro bakataho ndabasubiza nti ibihumbi Magana (…)
Abagabo benshi bo muri Afurika bagiye mu Burusiya bashukishijwe amasezerano y’akazi keza n’imishahara ihanitse, ariko bagezeyo bahatirwa kwinjira mu gisirikare no koherezwa ku rugamba muri Ukraine, nk’uko iperereza rya CNN ribigaragaza.
Anne Ndarua arwana no kwihangana iyo avuze ku mwana we w’ikinege, Francis Ndung’u Ndarua, wagiye mu Burusiya asezeranijwe akazi ko kuba injeniyeri w’amashanyarazi. Hashize amezi atandatu atabasha kumuvugisha, kandi kuva mu Ukwakira nta makuru afatika (…)
Irafasha Jean Bosco, utuye mu Karere ka Rubavu, ufite imyaka 19, agaragaza ko yahuye n’akarengane gakomeye, nyuma yo gukora impanuka aho avuga ko yagonzwe n’ikamyo atwaye igare agacika akaguru, hanyuma akaregwa gukomeretsa umubiri we atari k’ubushake, agakatirwa gufungwa.
Uyu musore ukiri muto, Irafasha Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Bwiru, mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, haba we ndetse na mama we umubyara basa nkaho bari mu makuba akomeye kuva mu kwezi (…)
Urupfu rwe rwemejwe ku wa Kabiri n’umuyobozi w’umutwe wa politiki abarizwamo. Saif al-Islam, wari ufite imyaka 53, yari amaze igihe kinini afatwa nk’ushobora kuzaba umusimbura wa se ku butegetsi.
Umunyamategeko we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yishwe n’itsinda ry’abagizi ba nabi bane bamusanze iwe mu mujyi wa Zintan, nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza ababikoze. Gusa amakuru ku rupfu rwe aravuguruzanya, kuko mushiki we yabwiye televiziyo ya Libya ko yapfiriye hafi y’umupaka uhuza (…)
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ari wo wagabye igitero cy’utudege tutagira abaderevu (drones) ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kisangani, mu ntara ya Tshopo, ugamije gutanga “ubutumwa bwo kuburira” ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Corneille Nangaa, uyoboye uyu mutwe, yashinje leta ya Congo gukoresha ikibuga cy’indege cya Kisangani nk’ahantu haherwa ibitero by’indege ku duce tugenzurwa na M23, avuga ko “ubudahangarwa” bw’icyo kibuga ubu “bwarangiye”. (…)
Nyuma y’umunsi umwe Uburusiya bugabye ibitero bikomeye bya misire kuri Ukraine, biteganyijwe ko hatangira ibiganiro bishya by’amahoro bizamara iminsi ibiri mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Kabiri, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya ko bwahisemo inzira y’iterabwoba aho guhitamo ibiganiro, nyuma y’uko bwongeye kugaba ibitero by’ijoro bikomeye. Yasabye ko ubutegetsi bw’i Moscou bushyirwaho igitutu (…)
NIYOMURENGEZI David uri mu kigero cy’imyaka cumi n’umunani uvuga ko yakoze akazi ko gutunganya ibiribwa by’amatungo akoresheje imashini yitwa Chop machine nyuma akaza kugirira impanuka mu kazi yakoranaga n’umukire witwa Mujyarugamba avuga ko yahise yirukanwa ndetse ubu akaba abayeho nabi bikabije nk’uko twasanze aryamye ntawe wo kumuha akazi afite.
Uyu musore yagize ati ‘’Nakoraga akazi ka Mujyarugamba ndimo ndashira ubwatsi mu mashini imashini irangije imfata ukuboko ubu inzara iranyica (…)
Ni mu mujyi wa Nyagatare ahategerwa abagenzi aho twasanze umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’ubwangavu bivugwa ko yataye umwana we w’umwaka n’igice akaba yari yerekeje Kayonza.
Mu kumubaza icyabimuteye uyu mwana yahamije ko ari ababyeyi be bamushutse ngo ate umwana we. Yagize ati ‘’ ni umugabo wa mama wa mbwiye ngo ninge kumuta, ambwiraga ko batarera umwana wange ngo ntibamurera bataramubyaye ndetse mbasabye na tike barambwira ngo yaba imfuye ubusa, nge ndasaba umwana wange bakanampa tike (…)
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko igihugu cye cyifuza kongera kuganira n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no kwinjira mu kigega cy’Ingabo cy’umuryango w’ubumwe bw’uburayi gishinzwe umutekano kizwi nka Security Action for Europe (SAFE). Ibi yabivuze mu gihe u Burayi bukomeje gushakisha uko bwakongera ubushobozi bwo kwicungira umutekano.
Starmer yavuze ko u Burayi bugomba gufata inshingano nyinshi mu kwirindira umutekano wabwo, ashimangira ko ari (…)
Indege ya Sudan Airways itwara abagenzi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Khartoum ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026. Iyi yabaye indege ya mbere y’ubucuruzi ihasesekaye nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa byo gutwara abantu mu kirere byarahagaze kubera intambara imaze igihe iteza ibibazo bikomeye muri Sudani.
Urwo rugendo rwatangiriye mu mujyi wa Port-Soudan uherereye ku Nyanja Itukura rwerekeza i Khartoum, rwahawe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili. Iki kigo (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















