Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’Intara y’Amajyaruguru n’uturere tuyigize, yari igamije gusuzumira hamwe uburyo iyi ntara ihagaze mu kurwanya isuri, Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi (Minema), Kayisire Marie Solange yahaye umukoro abayobozi b’uturere tugize iyi ntara, wo kurwanya isuri bivuye inyuma batera ibiti byinshi bibanda ku nkengero z’imirima.
Ni nyuma yo kubona ko 58% by’ubutaka buhingwa muri iyi ntara (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kimwe n’abandi Banyarwanda bizihije Umunsi w’Umuganura, abatuye mu kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro nabo ibirori byari bibereye ijisho, byaranzwe n’ibiganiro byakurikiwe no gusangira umuganura bishimira ibyagezweho, abakiri bato nk’urubyiruko basabwa gukomera ku Muco bakarushaho kuwusigasira.
Iki cyari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze, bishingiye ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu, gukunda Umurimo, (…)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Mu myaka 25 hategurwa imurikagurisha Mpuzahanga, (International Trade Fair), rizwi nka EXPO, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje, umubare w’ibihugu byitabira kumurika ibicuruzwa na serivisi byabo bikomeje kwiyongera, kuri iyi nshuro hakaba haritabiriye ibihugu bigera kuri 25 biturutse hirya no hino ku Isi birimo n’ibyitabiriye bwa Mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama 2022, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abagize Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bo hirya no hino ku Isi (Young Presidents’ Organisation/YPO), ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.
Yabibabwiye ubwo yabakiraga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 muri Village Urugwiro.
Ni itsinda ryari rigizwe n’abantu 26 bakaba ari ba rwiyemezamirimo (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ni bimwe mu bibazo byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kanama 2022 mu nteko rusange y’abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, birimo kuba badafite amavuriro y’ibanze azwi nka ’Poste de sante’ mu Gifaransa, by’umwihariko mu kagari ka kigabiro.
Umwe mu baturage witwa Byukusenge Devotha yabwiye mamaurwagasabo ko bagize amahirwe bakubakirwa Poste de sante byakuraho kurembera mu rugo .
Byukusenge yagize ati "Tugize amahirwe hano (…)
Yanditswe na Umugiraneza Alice
Abakorera mu isoko rya Kirambo riherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Rusarabuye bavuga ko babangamirwe n’umwanda ugaragara mu isoko kandi batanga amafaranga y’isuku, bikaba biteye inkeke ko bashobora kuhakura indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.
Ubwo mamaurwagasabo yaganiraga n’abagana isoko rya Kirambo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite nko gukorera ahantu hadafite isuku idahagije.
Bampoyiki Claudine yagize ati: "Njyewe mbona iri soko ryacu (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative yitwa Terimbere Mubumbyi w’inkarakara, yabumbaga amatafari barataka inzara bitewe nuko akarere kabahagaritse kababwira ko hari ibyo batujuje.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi arinaho bafite ikirombe bacukuragamo igitaka cyo kubumbamo inkarakara.
Aba baturage bavuga kandi ko bandikiye akarere ka Nyabihu ibaruwa muri 2020, tariki 16 /08 (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma y’u Rwanda, Perezida wa Repulika Paul Kagame yavuze ko ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera.
Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kanama 2022 , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yongeye gushimangira ko igihe kigeze kugira ngo ibigo bimwe bya Leta byegurirwe abikorera.
Yagize ati"Hari ibigo bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu, Leta, (…)
Kuri uyu wa Kabiri mu gitodondo, ahagana saa yine n’igice, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Gacukiro habereye impanuka ikomeye yahitanye bamwe mu bagenzi abandi barakomereka.
Ni impanuka bivugwa ko yatewe n’ikamyo yari itwaye Essance RAC 425 U, yacitse feri ikagonga imodoka ya Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga Express RAC 758 U yerekezaga mu Mujyi wa Musanze.
Iyi mpanuka yabereye mu mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bikuru bya Rubavu, n’ubundi hakunze (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi ababyeyi bavuga ko bikiri imbogamizi ku mashuri y’inshuke kuko ahari ni amashuri ahenze batapfa kwigondera, keretse abakorera umushahara.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, basaba ko bakubakirwa amashuri y’inshuke ndetse n’amarerero ahagije kuko abana bakora urugendo rurerure bajyanwa ku ishuri bikaba intandaro yo kutiga kwa bamwe.
Buntubwimana Jean Baptiste yagize ati: "Abana benshi biyiririrwa muri (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















