Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwari n’umutegarugori, mu karere ka Kicukiro baboneyeho umwanya wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe “Nderere u Rwanda”, igiye gufasha akarere n’igihugu muri rusange kurandura imirire mibi mu bana, uhereye kubo mu ngo zitishoboye.
Gahunda ya Nderere u Rwanda ni uburyo ababyeyi bo mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro bashyizeho, aho ababyeyi bishoboye bajya mu ngo zitishoboye bakareba abana bafite ibibazo (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu gihe u Rwanda rwifatanyanyaga n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore, “International Woman Day 2022”, mu karere ka Kicukiro basanze hari ibigikwiye gushyirwamo imbaraga mu kugira ngo umugore agere aho yifuza kugera, haba mu kwiteza imbere no kuzamura imyumvire mu kumva ko umugore nawe ashoboye nka musaza we.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro byabereye ku biro by’umurenge wa Kanombe, ahateraniye (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Musanze hari abaturage batewe impungenge n’abagore na bakobwa barimo kwitwikira ijoro bakambura abantu utwabo, icyo bise "Gutera Kaci", mu gihe bitari bimenyerewe ko abagore n’abakobwa bagaragara muri izo ngeso mbi z’ubujura. Abaturage barasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano kubikurikiranira hafi bitarafata indi ntera.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo, bagaragaza impungenge batewe n’abo bagore n’abakobwa bari (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi, hari bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kwimakaza ihame ry’uburinganire mu miryango yabo, cyane ko basigaye bafatanya mu mishinga y’urugo itagiharirwa umugore cyangwa umugabo gusa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti "Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe, Dr.Yvonne Kayiteshonga yatangaje ko mu bugenzuzi bakoze ku ngaruka za COVID-19 mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu Banyarwanda, basanze indwara zifite aho zihuriye na Stress, iyi ifatwa nk’umunanira w’ubwonko kubera ibyo umuntu asabwa adafitiye ubushobozi, zariyongereye muri Guma mu Rugo.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, mu kiganiro iri shami ryahaye abanyamakuru, hagarukwa ku bijyanye (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
amwe mu baturage bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu barataka ko bahangayikishijwe no kuba bamaze imyaka 5 batagira amazi meza, bikaba biri kubatera kurwara indwara ziganjemo inzoka zo mu nda.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Kabatwa, yasanze ahari utuzu tw’amazi rusange twarafunzwe, nta mazi aheruka kuhagera. Umunyamakuru yakirijwe n’uruhuri rw’ibibazo by’abaturage, bamutuma, batakambira leta ko yabaha amazi (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya mbere Werurwe 20222 ni bwo ku rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo haburaniye umugabo w’umuhanga mu by’ubukungu, Dr. Bihira Canisius, warezwe n’ubushinjacyaha ko hari abantu batari bake yakoreye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburinganya, binyuze mu kubashishikariza kugura imigabane mu mushinga AFADE binyuze mu bikorwa byawo birimo n’ikimina yise Kanani Project, afatanyije n’umugore we, none abayiguze kababa baritabaje (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ntabanganyimana Beatrice n’abana be bane n’umugabo we ubona ko yasaritswe n’inzoga, baratabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko mu myaka 20 ishize babayeho banyagirwa bitwa ko baryamye mu nzu, aho bacumbitse mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe mu mudugudu wa Kaminuza.
Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe, uvuga ko iyo nzu babamo itagira icyumba nayo ari uwayibatije ngo bayikingemo, inzozi zo kuzabona (…)
Ubwo Minisitiri w’’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vainney yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Ntarama, bamutuye ibibazo bitandukanye birimo n’ikibazo cy’uduce twagejejwemo amazi meza ariko bugacya abaturage bakayaburira irengero bakaba barasubiye kuvoma ibiroha mu biyaga n’imigezi.
Ni ikibazo cyagarutsweho n’abaturage batari bake bo mu kagari ka Kibungo, Cyugaro n’utundi tugari tugize Umurenge wa Ntarama ukora ku gishanga kirimo (…)
Mutungirehe Samuel
Umunyeshuri wo ku kigo cy’amashuri y’imyuga cya Nelson Mandela TVT School yagejeje ikibazo kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, cyo kutagira ibitabo byo gusoma, byunganira amasomo abarimu babigisha muri gahunda y’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Ni ikibazo Uwase Emmeline yagejeje kuri Minisitiri Gatabazo ubwo yakiraga ibibazo by’abatuye mu murenge wa Ntarama, bigaruka ku mibereho y’abaturage n’iterambere.
Uyu munyeshuri nawe (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















