Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje bwa burundu, ko Paul Kagame ari we wegukanye intsinzi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ni ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Amajwi ya burundu yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, agaragaza ko Paul Kagame ari we watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aho yagize 99,18%.
Dr Frank Habineza yagize 0, 50% mu gihe (…)
Amakuru ari guturuka i Kampala muri Uganda atavuga ko hateraniye Inama y’abahagarariye iruhande rwa Leta ya Congo (DRCONGO) n’urw’Umutwe wa M23 uhanganye nayo, mu kuganira uko bashyira iherezo ku ntambara mu karere k’Iburasirazuba bwa Congo kamazemo Igihe umutekano muke.
Ni ibiganiro biyobowe n’uwahawe na mbere inshingano z’ubuhuza ari we Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya na Perezida Museveni wa Uganda nk’impuguke y’ibibera mu karere k’ibiyaga bigari.
Ku ruhande rw’Ihuriro rya (…)
Byageze mu gihe cy’amatora abaturage bagira ngo iyo abaye make aharirwa imfizi, gusa aho kwamariza birangiriye n’amatora arangiye ikibazo cy’amazi cyakomeje kuba ikibazo.
Agatima kari kasubiye impembero, umuhogo wahehereye ubwo abaturage bo mu mirenge itandukanye ya Bugesera, cyane cyane iyegereye Umujyi wa Kigali yabonaga Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rukora metero kibe zitari nke zisaranganywa kigali na Bugesera ibura ry’amazi ryaho rikaba amateka.
Kuva impeshyi ya 2024 yatamura (…)
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame byatangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.15%, akurikirwa na Dr Habineza Frank nawe akurikirwa na Mpayimana Philip mu majwi y’agateganyo.
Ni amajwi arenga 78.9% yabaruwe ku mugoroba wo ku munsi w’itora, tariki ya 15 Nyakanga 2024, yerekana ko na Dr Frank Habineza wa Green Party afite 0.53%, na ho umukandida wigenga Philippe Mpayimana we iby’ibanze bigaragaza ko afite amajwi 0.32%.
Akimara kumva icyerekezo cy’aho intsinzi (…)
Umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame na Madamu [1] Kagame na bamwe mu bana babo bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ni igikorwa bakoreye kuri Site ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo, aho bagiye gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Grenn Party of Rwanda n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo batoye mu (…)
Mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu binjire mu matora Rusange y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, abaturage mu midugudu itandukanye barasa n’abarushanyijwe gutaka no kurimbisha ibyumba by’itora.
Ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru twinjiye mu cyumba cy’itora cy’umudugudu wa Mwijuto, umudugudu uzwiho kurimbisha ibyumba cy’itora mu mujyi wa Kigali, dusanga icyumba kirasa n’umutaho w’ijuru.
Ni kimwe mu byumba by’itora 15 bigize (…)
Mu buryo butangaje ariko birimo umuteguro utoroshye, umusore w’imyaka 20 yarashe mu cyiciro Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America ku bw’amahirwe ararusimbuka.
Byabereye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa Gatandatu ubwo Trump yari mu bikorwa byo kongera kwiyamamaza gusubira ku ntebe y’igitinyiro cya America.
Abantu bagiye kumva bumva isasu barebye babona Donald Trump yikubise hasi.
Abashinzwe umutekano bahise bahamuvana igitaraganya baramujyana.
Bidatinze (…)
Ku minsi wa nyuma wo kwiyamamaza kw’abakandida Perezida n’abakandida depite, umukandida Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bahisemo kuba uko nifuza kubaho, badakangwa n’abandi bibifuriza kubaho uko bashaka.
Yabitangaje ubwo yari kuri site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahasorejwe kwiyamamaza amazemo ibyumweu bigera kuri bitatu.
Paul Kagame yagiriye Inama abashaka kuvuga u Rwanda ko bakwiye kubanza kurumenya.
Yakomeje agira (…)
Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Burera na Musanze abemerera kuzabakorera ubuvugizi ibibazo bibabangamiye bigakemuka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 Umukandida w’ishyaka rya Green Party yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru yizeza abaturage ko nibatora kuri Kagoma hari ibibazo byabaye ingutu birimo gufungura imipaka, gufungira abantu ubusa (…)
Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Ubwo yageraga kuri Site ya Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko kuba abantu bangana uko yarebaga baje kumushyigikira kuguma ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aribyo abanenga u Rwanda bita igitugu, yumva ntacyo abyicuzaho.
Yabitangaje ubwo yabwiraga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko buri gihugu kigira ubudasa bwacuo mu nziza ya Demokarasi.
Paul Kagame (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















