Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rusasa ho mu karere ka Gakenke baravuga ko babangamiwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira umuriro w’amashanyarazi, ngo baracyamurikisha inkwi batekesha, ibyo bita ’ibishishimuzo’.
Ababwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko bafite icyo kibazo ni abo mu gice kimwe cy’aKagari ka Gataba, bakifuza ko bahabwa amashanyarazi nk’abandi bakava muri ubu bwigunge. Umuriro w’amashanyarazi mu Kagari ka Gataba muri Rusasa wagarukiye mu gace kamwe
Umwe muri aba (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bifuza gukorera ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uri mu murenge wa Gisenyi bagaragaza ko bafite imbogamizi z’igiciro cy’amafaranga ibihumbi 10 basabwa nyarama bifuzaga kugira uruhare mu bukerarugendo rw’ibiri ku musozi wabo.
Ubusanzwe kuri uyu musozi wa Nengo nta bukerarugendo bwahakorerwaga ariiko nyuma yaho hashyizwe ibikorwa by’ubukerarugendo, hahise hashyirwaho igiciro cy’amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda ku banyarwanda.
Abahasura ubu usanga (…)
Mu mudugudu wa Rubumba ho mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo wa Hakizimana Obed wajyaga avugwaho ubujura, ndetse yigeze kuvugwaho kwambura telephone Gitifu w’uwo murenge.
Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wambere tariki ya 12 kanama 2024 mu murenge wa bugarama w’akarere ka Rusizi, aho umurambo w’uwitwa Hakizimana Obed warusanzwe uzwi ku izina rya HAKIZA wataraguwe mu mududu wa Rubumba hafi y’umuhanda ahitaruye ingo.
Bamwe mu baturage babonye (…)
Perezida Paul Kagame yatangaje ko umusaruro w’amatora Abanyarwanda bavuyemo ugaragaza ubumwe n’intego baharaniraga.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame utangiye Manda y’imyaka 5 iri imbere, yashimiye Abanyarwanda bose bamugiriye icyizere.
Yakomeje agira ati: Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we Perezida muri iyi Manda nshya dutangiye.
Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.
Miliyoni z’Abanyarwanda (…)
Perezida Paul Kagame amaze kurahirira u Rwanda n’Abanyarwanda ko azaharanira icyateza u Rwanda n’Abanyarwanda imbere, ko atazakoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite, yiyemeza ko natatira Indahiro akoze azabihanirwa n’amategeko, Imana ibimufashemo.
Ibi ni bimwe duhisemo mu bigize Indahiro Umukuru w’igihugu watowe akoze imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye kumva Indahiro ya Perezida Paul Kagame yakoze kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.
Ku isaha ya Saa (…)
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisa, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bagaragaza ko babangamiwe no kwimwa serivisi baba bagiye gusaba ku kagari impamvu ikaba ari uko bataratanga imisanzu muri Ejo Heza na Mituweli.
Aba baturage bavuga ko iyo bagiye ku kagari ka Gisa gushaka serivisi zitandukanye, Gitifu agasanga batararanze amafaranga yo kwiziganira mu kigega Ejo Heza cyangwa batararanze ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, badahabwa serivisi yabazinduye.
Umwe muri bano (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu baravuga ko robine z’amazi bubakiwe zapfuye ntizasanwe none basigaye bavoma mu mugezi wa Mukungwa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rugera, aho yasanze abaturage binubira kuvoma aya mazi mabi, bavuga ko kuyavoma ari amaburakindi.
Uwamahoro solange yagize ati: "Turi kuvoma mu ruzi, kubera ko igihombo cyaduhaga amazi cyacitse nticyasanwa, aya mazi aduteye impungenge kubera (…)
Umuryango wa Ishime Clément na Butera Jean d’Arc uzwi nka "Knowless" baraye batangaje ko bakiriye inyambo Perezida Kagame aherutse kubagabira.
Tariki ya 14 Nyakanga 2024 nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna arabagabira.
Mubo yakiriye barimo umuryango wa Knowless n’abandi bahanzi nka Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi.
Kugabirwa inka kw’umuryango wa Ishimwe na Burera byahuriranye n’isabukuru a (…)
Mu murenge wa Bugarama, umwe muri 18 igize akarere ka Rusizi haracyari ikigo cy’ishuri ugeramo ugasanga icyumba kimwe cyigamo abana bagera muri 80 cyangwa 90.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa kabiria tariki ya 6 Kanama 2024 ubwo muri uyu murenge hatahwaga ibyumba 10 by’amashuri bihuzuye bitanzweho arenga miliyoni 280 y’amafaranga y’u Rwanda. Umwe mu bayobora ikigo cy’amachuri cya Bugarama-cite, Mbarushimana Hamimu, yavuze ko aha muri uyu murenge hari abana benshi bakeneye kwiga ariko (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bavuga ko bamaze igihe batabasha kubona umuriro w’amashanyarazi, kuko babuze mubazi zisimbura izitagikora harimo izakubiswe n’inkuba.
Akarere ka Rutsiro kazwe nk’akarere kari ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba kurusha ahandi mu gihugu, bityo bigateza ingaruka zirimo no kwangiza ibikorwa remezo birimo n’imiyoboro y’amashanyarazi igeza umuriro ku baturage, udasibye n’ikubita insinga zijyana aumuriro mu ngo.
Umwe muri (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















