Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w'igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani

Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)

Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka
Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, bafite impungenge ku mugezi udatunganyije bavomaho, bityo bakabona bishobora kubaviramo indwara cyane iziturutse ku isuku nke.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasanze ahari igitembo kimena amazi hasi bavomaho, bavuze ko umugezi bari bubakiwe inyubako zawo zaje gusenyuka.
Uwitwa Musabyeyezu Daniel twasanze kuri uyu mugezi yaje kuvoma, yagize ati: "Twabuze inkunga, uwari wubatse umugezi (…)

424 Shares 4 Comments
Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki
Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baravuga ko batewe impungenge n’inyama barya zitujuje ubuziranenge kubera kubura ibagiro, resitora ziyerenja bakabagira mu rutoki inyama zitigeze zipimwa.
Abaganiriye na mamaurwagasabo bavuga ko kubera kubura ibagiro mu karere kabo hari abantu banga gukora urugendo rwo kujya kuzigura mu tundi turere bahana imbibi bakishakira ibisubizo mu buryo butemewe.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga hiryabno hino mu (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya
Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya

Abatuye muri Santere ya Kisaro mu karere ka Rulindo baravuga ko kompanyi ya CHICO yakoze umuhanda Base-Gicumbi yabasize mu manegeke aho inzira yari nyabagendwa yanyuragamo imodoka bayangirije itakiri nyabagendwa.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Gishinge babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kisaro, ahari icyo kibazo, bataka kuba batabasha kunyuza ibinyabiziga byabo mu muhanda ushamikiye kuri kaburimbo, wangijwe niyi kompanyi y’abashinwa yitwa CHICO.
Ni (…)

424 Shares 4 Comments
Rusizi: Abimuwe n'umusozi wa Bugarama barataka inzara
Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama barataka inzara

Abafite amasambu n’imirima byatembanywe n’umusozi wa Bugarama, ku gice gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu barataka inzara, bavuga ko ibyo bari barahinze byose umusozi wabitembanye bakaba basaba ibyo kurya.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ikihutirwaga kwari ukubacumbikishiriza bityo ikigiye gukurikiraho ari ukubagoboka bakabaha ibiribwa.
Aha mu Bugarama hari umusozi watangiye guteza amakuba abahatuye guhera tariki ya kane werurwe, 2024, aho mu ijoro ryo kuri iyo (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abo mu karere ka Musanze na Gakenke basabwe kugaragaza ahakiri imibiri yagiye ijugunywa hirya no hino kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Babisabwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ubwo mu karere ka Musanze hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, (Urukiko rw’Ubujurire), aho abarenga 800 bishwe urwagashinyaguro bazi (…)

424 Shares 4 Comments
Rubavu: Abafungiwe inzu z'ubucuruzi kubera Sebeya bahawe amezi 2
Rubavu: Abafungiwe inzu z’ubucuruzi kubera Sebeya bahawe amezi 2

Nyuma yo gufunga inzu z’ubucuruzi za bamwe mu baturiye umugezi wa Sebeya, ba nyirazo basabwe gutegereza nibura amezi abiri, ngo barebe niba bagufungurirwa.
Abo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafungiye inzu z’ubicuruzi ni abari muri metero icumi uvuye ku mugezi wa Sebeya mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora guturuka kuri uyu mugezi cyane muri aya mezi ya Mata na Gicurasi, akunze kurangwa n’imvura nyinshi mu Rwanda.
Iki cyemezo cyafatiwe aba baturage ariko bisa nkaho batacyumva kimwe (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Perezida Kagame yasabye Ingabo n'Abanyarwanda kwanga ubagaraguza agati
Perezida Kagame yasabye Ingabo n’Abanyarwanda kwanga ubagaraguza agati

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda abasore n’inkumi mu rwego rwa Ofisiye, kuri uyu wa mbere, 15/04/2024, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yasabye izo ngabo n’abanyarwanda muri rusange kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura.
Ni umuhango wabereye ku ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera, aho abagera kuri 657 basoje amasomo binjira mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Lieutenant (…)

424 Shares 4 Comments
Musanze: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko inzu zabo zasanwa
Musanze: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko inzu zabo zasanwa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri barasaba ko inzu zabo zubatswe muri 2007 zikeneye gusanwa kuko zamaze kubasaziraho.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu wiswe uw’Ubumwe n’Ubwiyunge batujwemo, ahazwi nko muri Susa.
Nyirantagoroma Charlotte ni umwe mu barokotse Jenoside, afite abana bane yagize ati: "Twahunze muri 59 tujya muri Tanzania, ubwo duhungutse batwubakira izi (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Gakenke: Basinyiye ingurane amaso yaheze mu kirere
Gakenke: Basinyiye ingurane amaso yaheze mu kirere

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Mugunga hari abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo yabo ubwo hakorwa imiyoboro y’amazi ntibishyurwa none barimo gutabaza.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uwo mu murenge wa Mugunga, yasanze aba barimo kurira ayo kwariko basaba kwishyurwa amafaranga y’ibyabo byangirijwe cyane ko ngo bamaze no gusinya ariko barategereje baraheba.
Umwe muri aba baturage witwa Kamali Phocus yagize ati: "Baraje baturandurira (…)

424 Shares 4 Comments
Rubavu: Nyirakuru wa Noah ukinira Amavubi avuga ko bashaka ku musiga iheruheru
Rubavu: Nyirakuru wa Noah ukinira Amavubi avuga ko bashaka ku musiga iheruheru

Umukecuru witwa Mukabaziga Foromina utuye mu mudugudu wa Buvano, mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba arasaba ubufasha nyuma yaho avuga ko hari abashaka kumunyaga ibye agasigara iheruheru.
Mukabaziga yavuze ko uwari umugabo we Kwitonda Thomas bari bashakanye, hanyuma hakaba hari abana babiri yari yaramusanganye yarabereye mukase, none avuga ko ubu bashaka kumutwara imirima ye hamwe n’inzu atuyemo, ngo kandi aho bagiye bamurega yarabatsinze ariko bakaba badashaka kuva kwizima ngo (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru