Urwego rushinzwe ubutasi muri Iran rwatangaje ko rwakoranye n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps mu gikorwa cyo gukumira hakiri kare imitwe ishaka ubwigenge ihanganye na Iran ivugwaho gushyigikirwa na USA na Israel, yari igiye kwinjira mu burengerazuba bwa Iran igamije kugaba ibitero by’iterabwoba.
Mu itangazo ryatangajwe n’ikinyamakuru cya Tasnim News Agency, iyo minisiteri yavuze ko ingabo za Iran zagabye ibitero ku birindiro byinshi by’iyo mitwe ndetse zinasenya ibikoresho (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Amarangamutima kuri Perezida wa Sénégal Macky Sall yamurenzee atanga ikiruhuko mu gihugu hose cyo kwishimira igikombe cya Afurika batwaye ku nshuro yabo ya Mbere.
Mu ijoro ryashyize tariki ya 6 Gashyantare 2022, nibwo ikipe y’igihugu ya Senegal yatwaye igikombe isezereye ikipe ya Misiri bakunze kwita Le Pharaoh, umukino wabereye kuri Stade yitwa Olembe mu mujyi wa Cameroon. Byatumye Perezida Sall wari bugirire uruzinduko mu birwa bya Comores arusubika (…)
Mu gihe byari bimenyerewe, bisa nk’Ihame ko abakobwa bajya guhatanira kuba Nyampinga w’Igihugu ari uba yibonaho ubwiza, yiyumvamo ubuhanga ndetse yitwara nk’uko umuco nyarwanda usaba umwali, kuri iyi nshuro mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, mu baryitabiriye hagaragayemo umukobwa witwa Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga.
Ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira (…)
COVID-19 yahinduye uburyo bw’imibereho bigira n’ingaruka ku migenderanire hagati y’ibihugu kugeza aho ubu bisa n’ihame ko nta muturage watekereza kwerekeza mu mahanga atarikingije inkingo zisabwa n’igihugu ashaka kwerekezamo. Gusa kugeza ubu hari ibihugu 7 ku Isi bikemerera abagenzi kubyinjiramo bidasabye ko waba warikingije urukingo na rumwe; harimo n’ibidasaba kwerekana ko wisuzumishije CPR Test.
Ku ikubitiro haraza igihugu cy’Ubugiliki (Greece). Mbere yuko ugera muri iki gihugu uvuye (…)
Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abaturage bo mu mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze batewe impungenge n’abantu baca imihanda mu masambu yabo kandi batarabibasabye cyangwa ngo habe hari ubuyobozi bwabibaganirijeho, nibura kugira ngo ubutaka bwabo bukorerweho ibikorwa nkibyo babizi cyangwa babyemeye.
Bamwe muri ba nyiri amasambu babwiye mamaurwagasabo ko iterambere ry’umuhanda ari ryiza ariko bigakorwa nabo babizi kuko ibibakorerwa bagomba (…)
Yanditswe na Umugiraneza Alice
Abana bakora akazi ko mu rugo bo mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo bisanze bari gukora ako kazi batarageza ku myaka y’ubukure ariko bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo ririmo no kwimwa amafaranga y’igihembo cy’akazi babyukiramo bakararamo mu gihe akazi ko mu rugo kari mu mirimo ibujijwe, ivuna umwana kubera ibyago ashobora guhiriramo nabyo.
Bamwe mu bana batinyutse bakaganira n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, bagaragaje zimwe mu mbogamizi (…)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud El Banna yatangaje ko mu myaka azamara ahagarariye igihugu cye mu Rwanda agiye guahyira imbaga nyinshi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nyuma yo kuganira na Perezida Kagame bagasanga mu myaka ishize haribanzwe cyane ku mubano mu bya politiki.
Yabitangaje ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Jean Damascene, kuri uyu wa kane, tariki ya 3 Mutarama 2022. (…)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abakorera mu isoko rya Mukamira, mu karere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije ugaragara muri iri soko, aho ukinjira wakirwa n’ibisigazwa by’ibibwa byajugunywe hirya no hino, amasashi atabora n’amazirantoki kubera kutagira ubwiherero.
Ahamenwa ibishingwe haruzura ntibividurwe bigateza amasazi mu isoko
Ubwo Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu isoko rya Mukamira, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, yahasanze umwanda (…)
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rugufi rw’akazi muri Kenya, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta i Nairobi bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zijyanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ndetse n’ubw’Akarere.
Ni uruzinduko rw’umunsi umwe Umukuru w’Igihugu yatangaje ko yagize mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2022.
Muri iyo nama, Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi birimo ubucuruzi (…)
Aborozi bo mu karere ka Nyabihugu, ahazwi nko mu Bigogwe kucruhande rw’ishyamba rya Gishwati bamaze iminsi batakambira Leta ko hari inyamanswa bataramenya iyo ari yo ibarira inyana z’imitavu, bakifuza ko bacungirwa umutekano kuko ikibazo kimaze iminsi kandi kimaze kubarira inyana 35 kuva umwaka ushize, 2021.
Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa mu mpera z’umwaka ushize, ubwo aborozi batabaza inzego zitandukanye bifuza ko icyo kibazo gishakirwa umuti urambye iyo nyamaswa itaratangira kwadukira (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kohereza imodoka ya laboratwari igendanwa yo gukingira abantu aho ibasanze mu bice bitandukanye bya Kigali.
Ni igikorwa giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, kigiye gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kigamije kwegereza abaturage servisi z’inkingo za COVID-19.
Muri iki gikorwa kizwi nka Mobile Clinic, hazifashishwa imodoka yabugenewe izajya isanga abaturage mu bice binyuranye by’Umujyi wa (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















