Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku mugoroba wo ku wa mbere - tariki ya 23 Gashyantare (2) , yahakanye amakuru avuga ko Jenerali Daniel Kane, uzwi ku izina rya "Razen", arwanya ibikorwa bya gisirikare kuri Irani.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga , Perezida Trump yanditse ko ayo makuru ari "ibinyoma rwose"
Yashimangiye ko Jenerali Kane, kimwe n’abandi basirikare bakuru, badashaka intambara, ariko iyo hafashwe icyemezo cyo gufata ingamba za gisirikare kuri Irani, yizera ko (…)
Nyuma yo gufunga imiryango kw’ishuri La Fontaine ryari riherereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, ubu urugendo rwo kuburanira imitungo n’uburenganzirwa bw’abashinze iri shuri bari kuvutswa na bagenzi babo barishinganye rukomereje mu nkiko.
Abibuka neza iby’inkuru z’ifungwa ry’ishuri la Fontaine guhera mu 2013 ritabarizwa, bamwe mu barishinze ntibahwemye kugaragaza ko hari abashimuse ibikorwa by’umuryango AVDEC wari unafite ishuri la Fontaine.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu (…)
Abakoresha umuhanda uturuka Musanze werekeza ku bitaro bya Gatonde mu karere ka Gakenke barifuza ko ukorwa neza kubera ko imodoka zitwara abarwayi zigorwa no kuwukoresha.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Janja muri aka karere, asanga basaba byibuze ko wakorwa neza hagashyirwamo laterite kuko irimo yangiritse, kuri ubu uyu muhanda ukaba urimo ibinogo.
Nsabimana Evariste ni umuturage twasanze mu isoko ryo mu Mashya, yagize ati: "Uyu (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku itariki 07 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yarashe abaturage bari mu bikorwa by’ubucoraracora, hanyuma umwana umwe wigaga mu wa kabiri w’Amashuri y’Isumbuye ahasiga ubuzima.
Intandaro y’iri hangana ryabaye ngo ubwo abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byabereye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu. Urupfu rwuyu mwana rwarakaje abaturage, bafata (…)
Imibare y’abaguye mu mpanuka y’ubwato mu Kivu ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO) ikomeje kuzamuka, aho hari kubarwa 185 napfuye mu gihe abagera kuri 600 baburiwe irengero.
Ni impanuka yabaye imbonankubone, tariki 3 Ukwakira 2024, mu Kiyaga cya Kivu hafi y’umwaro aho ubwato bwerekezaga buvanye abantu n’ibintu byabo muri Minova bubageza hafi na Goma ku gice busanzwe bukukiraho ariko bukibirindura butaragera ku nkombe.
Nyuma gato impanuka ikimara kuba, Polisi (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, mu kagari ka Buhazi, bari bafite ubutaka ahubatswe akiraro cyo mu kirere barasaba kwishyurwa amafaranga yabo, dore ko ngo bamaze igihe bategereje barahebye.
Umwe muri bano baturage witwa Nyiramajyambere Josephine utuye mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Bubazi, mu mudugudu wa Makurungwe na bagenzi be bafite kino kibazo, barasaba kwishyurwa imyaka yabo yangijwe n’ikiraro cyo mu kirere.
Abo baturage bavuga ko (…)
Ubwo yafunguraga Inama ya 19 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’igihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashimangiye ko uyu muryango ugamije amahoro no kugera ku iterambere rirambye.
Ni Inama ikomeye yafunguriwe i Paris mu Bufaransa, mu mugi ufite amateka yuko ariwo wemerejwemo ko ururimi rw’Igifaransa arirwo rurimi ruzajya rukoresha muri iki gihugu, mu nzegi z’ubutegetsi rusimbuye Ikilatini.
Perezida Macron yagize ati: "Intego uyu (…)
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, ’Gender monitoring office", basanze hari ibibazo by’ingutu birimo umwanda, amakimbirane mu miryango, igwingira mu bana, abangavu bakibyarira imburagihe basambanijwe bakiri bato n’ibindi bitandukanye bibangamiye iyi ntara.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’Amajyaruguru, (…)
Bamwe mu baturage bo mu mudugu wa Rushagara mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, bagaragaza ko bahangayikishwe n’abana batanu b’umuturanyi wabo bashobora kwicwa n’inzara, mu gihe yajyanywe kuvuzwa indwara y’ubushita.
Ni umubyeyi witwa Murerakure Placidia wagaragayeho indwara y’ubushita imaze iminsi ivugwa mu Rwanda, hafatwa ingamab zo kujya kumuvuza ariko ntihatekerezwa ku rubyaro rwe yari atunze uko rusigaye.
Kugeza ubu abana bose uko ari batanu, nta numwe (…)
Umuturage witwa Bihoyiki Jean Damascene bakunze gutazira "Mwisilamu" utuye mu kagari ka Cyogo, Umurenge wa Muko w’Akarere ka Musanze yahanze umuhanda ureshya na km 10 arasaba ko ubuyobozi bwamwunganira bukamutera ingabo mu bitugu agakoneza kuba nyabagendwa.
Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw, uyu musore w’imyaka 30 yavuze ko yatekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda igihugu ndetse ngo bamwe mu baturage bamwitaga umusazi.
Ati: "Natekereje guhanga uyu muhanda kubera gukunda (…)
Bamwe mu baturage bo mu kagari Kabuga, mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro baratabaza nyuma yaho amavomo bari basanganywe amaze imyaka irenga itanu yarapfuye bikaba bituma bakoresha amazi y’ibiroha bakura mu migezi itemba.
Bemeza ko ayo mazi banywa, bakanayatekesha abatera ingaruka zirimo no kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, bakaba basaba ko bakwegerezwa amazi meza.
Umwe muri bano baturage, agaragaza iki kibazo ko ubuyobozi bukizi, gusa ngo ntacyo buragikiraho.
Yagize ati: (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















